AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Umwongereza yafatiwe ku kibuga cy’ indege atabwa muri yombi

Burundi : Umwongereza yafatiwe ku kibuga cy’ indege atabwa muri yombi
27-11-2019 saa 11:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3161 | Ibitekerezo

Polisi yataye muri yombi umugenzi w’Umwongereza ashinjwa gutwara amabuye y’agaciro mu buryo butemewe nk’uko nk’ uko bitangazwa na Leta y’ u Burundi

Byabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura ejo ku wa kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019.

Uyu mugabo utatangajwe umwirondoro yari agiye gufata indege ya Kenya Airways afite ibiro 6,5 by’amabuye y’agaciro ariko adafite ibyangombwa bimwemerera kuyavana mu gihugu.

Ibi byatangajwe na Emmanuel Habimana uyobora urwego rushinzwe indege za gisivile mu kiganiro yahaye abanyamakuru nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Xinhua News bya leta y’Ubushinwa.

Habimana yavuze ko uyu ukekwa yagerageje guha abapolisi ruswa y’amadorari 40 ya Amerika (75,000 Fbu) ngo bamureke agende ariko bakanga kuyakira.

Kuvana amabuye y’agaciro mu Burundi bisaba ibyangombwa bitangwa na banki nkuru y’u Burundi, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi hamwe n’ikigo gishinzwe imisoro.

Uregwa yashyikirijwe ubucamanza nk’uko bitangazwa na Habimana


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA