AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abasirikare ba Amerika bapfira ku ikosi baruta kure abapfira ku rugamba

Abasirikare ba Amerika bapfira ku ikosi baruta kure abapfira ku rugamba
7-06-2019 saa 14:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3791 | Ibitekerezo

Umusirikare wa Amerika wapfiriye mu mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane yakomerekeyemo abandi 21 yatumye CNN yibaza ku mubare w’ abasirikare ba Leta zunze ubumwe za Amerika bapfira ku ikosi rya gisirikare uruta abapfira mu ntambara Amerika irwana.

Raporo ya Sena y’ Amerika igaragaza ko kuva muri 2006-2018 , iki gihugu cyapfushije abasirikare 16,652 , muri bo 73% ntabwo baguye mu bikorwa by’ intambara.

Kuva muri 2015 abasirikare ba Leta zunze ubumwe za Amerika bapfira ku ikosi baruta abapfira mu ntambara.

Abasenateri bagize Komisiyo ishinzwe igisirikare ubwo basuzumaga raporo y’ ingengo y’ imari y’ umwaka wa 2018/2019 basanze mu mwaka wa 2017 abasirikare ba US bapfiriye mu mpanuka zo ku ikosi bakubye inshuro hafi enye abapfiriye mu ntambara muri uwo mwaka.

Muri 2017, abasirikare 21 nibo Amerika yatakarije mu ntambara mu gihe abasirikare 80 bapfiriye mu mpanuka zo ku ikosi.

Mac Thornberry umuyobozi w’ iyi komisiyo avuga ko abenshi bapfira mu mpanuka z’ indege z’ intambara abandi bagapfira mu mpanuka z’ ubwato bw’ intambara.

Impanuka iheruka yabereye Yuma muri Leta ya Arizona abapilote babiri bapfira mu mpanuka ya kajugujugu bari ku ikosi.

Icyateye impanuka yo kuri uyu wa Kane yahitanye umusirikare wa US abandi 21 bagakomereka ntabwo gisobanutse ikizwi ni uko abo basirikare bari ku ikosi.

Aho impanuka yabereye

Lt. Gen. Darryl A. Williams, Umuyobozi w’ ishuri rya gisirikare rya Amerika rya West Point ntabwo yatangaje icyateye iyi mpanuka y’ imodoka ya gisirikare. Lt Williams yavuze ko iperereza rikomeje.

Lt. Gen. Darryl A. Williams, Umuyobozi w’ ishuri rya gisirikare WestPoint

Ati "Amazina y’ uwo musirikare wapfuye ntabwo twayatangaza tutaramesha umuryango we”.

Magingo aya Leta zunze ubumwe za Amerika na Uburusiya nibyo bihugu bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi mu Isi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA