AMAKURU

UKWEZI
pax

Abapadiri 2 basambanyije ku gahato abanyeshuri batumva bakatiwe

Abapadiri 2 basambanyije ku gahato abanyeshuri batumva bakatiwe
26-11-2019 saa 10:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2351 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu gihugu cya Argentine bishimiye igihano cyahawe abapadiri babiri bo muri kiliziya gatolika bahamijwe icyaha cyo gusambanya kugahato abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva.

Horacio Corbacho na Nicola Corradi n’umukozi ukora mu busitani, bahamwe n’icyaha cyo gusambanya no guhohotera abo bana bo ku ishuri ryo mu ntara ya Mendoza kuva mu 2004 kugera mu 2016.

Urwo rubanza rwatumye abaturage ba Argentine bagwa mu kantu, muri iki gihugu kavukire cya Papa Francis, bamwe bashinja Kiliziya kugenda gahoro cyane mu kugira icyo ikora kuri iryo hohoterwa.

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, Kiliziya Gatolika mu bice bitandukanye by’isi yahuye n’ibibazo byo gushinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko bikorwa na bamwe mu bapadiri.

Ejo ku wa mbere, urukiko rwo mu ntara ya Mendoza rwakatiye Corbacho, umupadiri wo muri Argentine, imyaka 45.

Uwo mupadiri w’imyaka 59 yahamwe no gusambanya abana bo ku ishuri rya Kiliziya Gatolika rya Instituto Antonio Provolo de Mendoza ryo mu mujyi wa Luján de Cuyo mu burengerazuba bw’igihugu.

Corradi w’imyaka 83 y’amavuko, ukomoka mu Butaliyani, yahawe igifungo cy’imyaka 42.

Yari yarakozweho iperereza ku ihohotera ku ishami ry’iryo shuri riri i Verona mu Butaliyani mu myaka ya 1970, ariko ntiyari yarigeze na rimwe agira icyo aregwa.

Armando Gómez, umukozi wo mu busitani bwo kuri iryo ishuri ry’i Luján de Cuyo, yakatiwe gufungwa imyaka 18. Ibyo bihano ntibishobora kujuririrwa.

Imbaga yari hanze y’urukiko, yiganjemo urubyiruko, yateye hejuru yishimira ibyo bihano bahawe.

Amagambo ya Ariel Lizárraga, umukozi wo mu ruganda akaba na se w’umwe mu bana basambanyijwe, yasubiwemo n’ikinyamakuru The Washington Post agira ati : "Ntabwo mushobora kwiyumvisha ukuntu ibi ari ingenzi kuri twe, ndetse no ku isi. Kiliziya imaze igihe igerageza guhishira iri hohoterwa. Ariko aba bapadiri basambanyije ndetse bahohotera abana bacu. Abana bacu batumva ! Uyu munsi, kirazira yo kurega abapadiri irangiriye aha".
INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...