Polisi ya Kenya ikorera mu mugi wa Nairobi yataye muri yombi abantu 10 bafite amazu muri uyu mugi batashyize mu bikorwa ibyo bategetswe na guverineri Mike Sonko.
Abatawe muri yombi barimo abafite imiturirwa mu mugi wa Nairobi nka Jane Asena, ushinzwe kwita kuri Karachi House na Charles Ndung’u Mwangi, umuyobozi wa Latema/Lagos Road, Ann Nana Matei n’ abandi.
Umunyamabanga w’ agateganyo muri uyu mugi Leboo Morintat yavuze ko abatawe muri yombi barimo banyiri amazu, abashinzwe kuyitaho n’ abayakoreramo.
Kuva ku wa Gatatu tariki 28 Kanama abapolisi bashinzwe isuku n’ ubugenzuzi batemberaga muri uyu mugi bareba abantu batashyize mu bikorwa amabwiriza yatanzwe n’ umuyobozi w’ umugi mu mezi 3 ashize.
Banyiri amazu arimo Loise House iri ku muhanda wa Latema, Jiame House ahitwa Haile Selassie, Karachi Kouse kuri River Road, Leon House ku muhanda Tom Mboya , Construst House na Ambassador House iri kwa Moi, n’ andi mazu y’ ubucuruzi.
Morintat ati “Twizera ko basomye amatangazo twacishije mu binyamakuru, niyo mpamvu twabahagurukiye. Turabafungira kandi bahanwe hakurikijwe amategeko”.
Igikorwa cyo gusiga amarange ku miturirwa iri mu mugi wa Nairobi gikorwa buri myaka ibiri, kikaba kigamije gutuma umugi ugaragara neza nk’ uko bitangazwa na Nairobi News.
Abafite ibibanza mu mugi wa Nairobi nabo basabwe kubyubamo amazu.