AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyamakurukazi wa siporo ukomeye mu Rwanda yambitswe Impeta

Umunyamakurukazi  wa siporo ukomeye mu Rwanda  yambitswe Impeta
20-06-2022 saa 09:09' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4614 | Ibitekerezo

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana ukora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda, yambitswe impeta n’umukunzi we amusaba kuzamubera umugore, undi amusubiza ‘Yego’.

Uyu munyamakurukazi ukorera imwe muri radio zikorera mu Rwanda, we ubwe yitangarije iyi nkuru nziza kuri we.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Clarisse Uwimana, yagaragaje amafoto yambitswe impeta n’umukunzi we wamusabye kuzamubera umugore.

Amafoto agaragaza uyu munyamakurukazi yambistwe impeta y’urukundo, aherekejwe n’ubutumwa, bugira buti “Birumvikana namubwiye Yego nini.”

Abarimo ibyamamare batanze ibitekerezo kuri iyi ntambwe itewe na Clarisse Uwimana, bamwifurije amahirwe masa ndetse bamugaragariza ko babyishimiye.

Umunyamakuru wa RBA, Evelyne Umurerwa, yagize ati “Ishyuke nanone nshuti ihebuje, ndakwishimiye cyane Clamama wanjye.”

Nizeyemama Lucman uzwi nka Lucky na we ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, na we yagize ati “Alhamdulillah [Imana nihabwe Icyubahiro].”

Uyu munyamakurukazi usanzwe afite izina riremereye muri siporo dore ko ari muri bacye bakunze kujya gukurikirana ibikorwa binyuranye, akaba yaranakurikiranye imikino y’Igikombe cya Afurika.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Clarisse Uwimana yakiriyeUmunya-Senegal w’umunyabigwi muri ruhago ya Afurika, El Hadji Ousseynou Diouf, wari waje i Kigali aje kureba irushanwa rya BAL.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA