AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

The Ben yageze i Kigali yambikwa ikamba rigaragaza ko ari umwami wa Muzika

The Ben yageze i Kigali yambikwa ikamba  rigaragaza ko ari umwami wa Muzika
3-08-2022 saa 10:39' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 973 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’ikirangirere Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yasesekaye i Kigali, ahita yambikwa ikamba rigaragaza ko ari umwami wa muzika nyarwanda.

Uyu musore usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yageze ku kibuga cy’Indege cya Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa mibiri yakiranwa ubwuzu bwinshi.

Agisohoka mu kibuga cy’indege umwe mu bari baje kumwakira, yagise amwambika ikamba risanzwe ryambikwa abami aho ngo risobanura ko ari umwami w’umuziki nyarwanda.

The Ben aje gutaramira abanyakigali mu gitaramo kiswe Rwanda Rebirth kizabera muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu kitezweho udushya twinshi dore ko uyu muhanzi atari aherutse gutaramira abaturarwanda.

Mu kiganiro gito yagiranye n’Abanyamakuru bari baje kumwakira, The Ben yararikiye abantu ko igitaramo cye kizaba ari imbaturamugabo kuko kuri we agifata nk’ubukwe.

The Ben wari umaze iminsi akora ibitaramo ku Mugabane w’u Burayi, mu ntangiro za Kamena uyu mwaka wa 2022, yari yakoreye igitaramo i Kampala muri Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA