AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umushakashatsi yagaragaje impamvu covid-19 yibasiye cyane Amerika,Ubutaliyani na Espagne

Umushakashatsi yagaragaje impamvu covid-19 yibasiye cyane Amerika,Ubutaliyani na Espagne
13-05-2020 saa 10:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3031 | Ibitekerezo

Farouk Juma, Umushakashatsi w’Umunyakenya uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko virusi itera covid-19 ikunda ahantu hatava izuba ryinshi bityo ngo niyo mpamvu yibasiye ibihugu birimo Amerika, Ubutaliyani na Espagne.

Avuga ko iyi virusi nibigera mu mpeshyi izagabanuka cyane kuko ngo ahantu hatava izuba niho hatuma ibyaragura ikanahererekanywa cyane.

Avuga ko muri iki gihe ahari izuba rike ari muri cancer tropical kandi aha ngo niho haherereye ibihugu birimo Ubutaliyani na Espange.

Ibi bihuye n’ibyatangajwe na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump aho yavuze ko sar cov-2 itera covid-19 izirukanwa n’ubushyuhe, nk’uko byagendekeye izindi coronavirus nk’iyo muri 2003 yahawe izina rya sar-cov.

Dail nation yangaje ko Farouk Juma yavuze ko imirasire y’izuba yica coronavirus. Perezida Trump yasabye ko abafite iyi virusi bashyirwa kuri rayon ultraviolent gusa abahanga barabyanze kuko iyi mirasire yangiza uruhu rw’umuntu.

Umushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo Prof. Marc Lipsitch akaba n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya indwara zandura avuga ko coronavirus yo muri 2003 ikacitse kubera imiterere kamere y’Isi (izuba) ko ahubwo byatewe n’imbaraga za kiganga ibihugu birimo Ubushinwa, Vietnam, Thailand, Canada na Hong Kong bashyize mu kuyirwanya.

Omu Anzala, umushakashatsi kuri za virus muri Kaminuza ya Nairobi avuga ko nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko imirasire y’izuba ica intege covid-19 imibare bafite yerekana ko imirasire y’izuba idahagije ngo bemeze ko impeshyi izarangiza coronavirus.

Ati “Ibyo biba kuri za virusi zitera ibicurane kandi coronavirus itandukanye nazo”.

Kugeza ubu Leta zunze ubumwe za Amerika nicyo gihugu gifite abantu benshi banduye coronavirus 1,408,636, Espagne ifite abanduye 269,520 naho Ubutaliyani bufite 221,216.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA