AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore yahindutse paralysée nyuma yo gukoresha mukorogo

Umugore yahindutse paralysée nyuma yo gukoresha mukorogo
28-12-2019 saa 08:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9888 | Ibitekerezo

Umugore w’ imyaka 47 wo mu Leta ya Californie mu Leta zunze ubumwe za Amerika yagagaye umubiri nyuma yo gukoresha amavuta ahindura ibara ry’ uruhu, abanyarwanda bita ‘mukorogo’.

Bisanzwe bizwi ko aya mavuta agira ingaruka ku mubiri ariko ntawakekaga ko ashobora gutera uyakoresheje kugagara umubiri ntiwongereho gukora.

Uyu mugore yari amaze imyaka 7 akoresha aya mavuta, kandi akayisiga kabiri ku munsi.

Amavuta uyu mugore utatangajwe amazina yakoreshaga yarimo ibinyabutabire bya méthylmercure na mercure aribyo byamuteye kugagara ingingo z’ umubiri.

M. Paul Blanc, umwarimu muri Kaminuza ya Californie yagize ati “Amavuta menshi ahindura uruhu ni mabi kuko abamo mercure inorganique ariko kuri iyi nshuro uyu murwayi yakoresheje amavuta arimo mercure organique kandi ibamo uburozi bwinshi”.

Uko yakoreshaga aya mavuta yabaga ariko kwiyica gahorogahoro atabizi akoresheje méthylmercure kandi iyi ni mercure organique yangiza imikorere y’ ubwoko.

Ati “Magingo aya uyu mugore yaragagaye burundu ntashobora kugenda, ntashobora kuvuga, no kurya ibiryo binyuzwa muri sonde”.

Muganga Paul Blanc n’ ikipe bakorana bageraeje kuvura uyu mugore wo muri Californie bakoresheje uburyo busanzwe bukoreshwa mu kuvura abasahajwe n’ uburozi bwa mercure organique ntibyagira umusaruro bitanga nk’ uko byatangajwe na MSN.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA