AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Hari umunyeshuri wapfuye akekwaho Ebola

Uganda : Hari umunyeshuri wapfuye akekwaho Ebola
18-07-2019 saa 17:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 943 | Ibitekerezo

Umurwayi waketsweho Ebola mu bitaro bya Kitovu Missionary mu karere ka Masaka muri Uganda yamaze kwitaba Imana nk’ uko byemezwa n’ inzego z’ ubuzima muri Uganda.

Shanitah Nambajjo wari ufite imyaka 8 yiga ku kigo cy’ amashuri abanza cya Good Hope Primary School mu karere ka Kyotera yajyanwe mu bitaro kuri uyu wa Gatatu afite ibimenyetso bya Ebola.

Urupfu rw’ uyu mwana w’ umukobwa wapfuye akekwaho ebola rwateye ubwoba abaganga n’ abaturage nk’ uko byatangajwe na Dail monitor.

Dr Edward Muwanga, Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Kyotera yemeje ko uyu mwana w’ umukobwa yapfuye yongeraho ko ibipimo by’ amaraso ye byajyanywe mu kigo cy’ ubushakashatsi kuri virusi cya Uganda, ‘Uganda Virus Research Institute-UVRI in Entebbe’ kugira ngo bamenye niba uyu mwanya yari arwaye Ebola.

Dr Muwanga yakomeje avuga ko abakozi bashinzwe ubuzima mu karere basuye ishuri uyu mwana yigaho bakajya n’ iwabo kubaza ibijyanye n’ ubuzima bwe.

Ati “Twasanze ari umwana wakundaga kurwaragurika, n’ akaboko ke karagagaye. Yagiye ku ivuriro bamusangamo Malaria ariko bamuhaye imiti akomeza kuremba”

Akomeje kuremba bamwohereje ku kigo nderabuzima ‘Bikira Health Centre III’ agezeyo atangira kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa niko kumwohereza ku bitaro bya Kitovu ari naho yaguye kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2019.

Uyu mwana apfuye mu gihe Ebola ikomeje kugaragara muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo aho imaze guhitana abarenga 1600.

Ni mu gihe kandi ishami ry’ umuryango w’ abibumbye OMS ryatangaje ko u Rwanda na Uganda bifite ibyago byinshi byo kugerwamo na Ebola kuko umupasiteri wo muri Kongo uherutse kwicwa na Ebola yari I Goma aho yageze akoresheje imodoka ya Taxi.

OMS ivuga ko abantu bari kumwe muri Taxi n’ uyu mupasiteri ku Cyumweru bataraboneka bose ngo bapimwe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ Ubuzima muri Uganda Emmanuel Ainebyona yatangaje ko ibisubizo by’ ibipimo byafashwe ku maraso ya Shanitah birara bimenyekanye.

Mu kwezi gushize kwa Kamena ebola yagaragaye mu karere ka Kasese muri Uganda ihitana abantu batanu.

OMS yahaye Uganda miliyoni 10 z’ amadorali y’ Amerika zo gukumira no kurwanya Ebola. Minisitiri w’ ubuzima wa Uganda Dr Ruth Aceng n’ uw’ u Rwanda Dr Diane Gashumba bavuga ko ibihugu byabo byiteguye guhangana na Ebola.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA