AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Abantu 100 bashyizwe mu kato bakekwaho corona virus imaze kugera mu bihugu 28

Uganda : Abantu 100 bashyizwe mu kato bakekwaho corona virus imaze kugera mu bihugu 28
6-02-2020 saa 11:10' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2101 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yatangaje ko abantu barenga 100 bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe bavuye mu Bushinwa bashyizwe mu kato mu gihe cy’iminsi 14.

Ibi bigamije kwirinda ikwirakwira rya virusi yo mu bwoko bwa Corona nk’uko iyi minisiteri ibitangaza. Kugeza ubu iyi virusi nta muntu urayibonwaho ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri w’ubuzima wa Uganda Dr Jane Aceng yabwiye abanyamakuru ejo kuwa gatatu ko 44 muri aba bantu bashyizwe mu kato ari Abashinwa.

Yavuze ko minisiteri y’ubuzima kugeza ubu nta makuru ifite ko haba hari umuturage wa Uganda wanduye cyangwa ukekwaho iyi virus.

Iyi virus yo mu bwoko bw’izitwa corona ibimenyetso byayo bishobora kugaragara mu gihe cy’iminsi 14 umuntu ayanduye.

Imibare yatangajwe ejo kuwa gatatu nimugoroba na komisiyo y’Ubushinwa ishinzwe ubuzima ni uko abamaze kwandura iyi virus mu Bushinwa bamaze kuba 28,018 naho 563 yarabishe.

Imibare yatanzwe n’iyi komisiyo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ni uko ubwandu bushya 3,694 n’abo yishe 73 bamenyekanye ejo kuwa gatatu.

Leta ya Uganda ivuga ko yongereye ibikorwa byo gusuzuma abantu ku kibuga cy’indege, kandi bikaba itegeko ku bavuye mu Bushinwa gutanga amakuru y’uko bagiye bisuzumisha.

Leta ya Uganda ivuga ko hari abanyeshuri amagana b’abanya-Uganda biga mu burasirazuba bw’Ubushinwa ariko kugeza ubu ko nta mugambi uhari wo kubacyura.

Ibihugu byinshi ku isi bikomeje guhangayikishwa n’iyi virus no gufata ingamba ngo itinjira iwabo cyangwa idakwirakwira aho imaze kugera.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA