AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubushyuhe buri kwica Abahinde ngo hari ubwo buri kugera kuri dogere 123

Ubushyuhe buri kwica Abahinde ngo hari ubwo buri kugera kuri dogere 123
18-06-2019 saa 10:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3273 | Ibitekerezo

Ubuhinde bwatangaje ko muri Leta ya Bihar ibinyacumi by’ Abahinde bishwe n’ ubushyuhe bukabije bumaze ibyumweru bitatu bugenda bwiyongera uko bwije n’ uko bukeye.

Abapfuye ni abo mu majyaruguru ya Leta ya Bihar, imwe muri Leta z’ Ubuhinde zikennye cyane. Muri aka gace ubushyuhe buri kuri degrés Celsius 45 ariko hari ubwo buri kwiyongera cyane bukaharenga.

Vijay Kumar, ushinzwe ubuzima muri Leta ya Bihar yavuze ko mu turere dutatu two muri Leta ya Bihar hamaze gupfa abantu 49.

Kumar avuga ko ubu bushyuhe bwiyongereye mu kanya nk’ ako guhumbwa abantu benshi bakajyanwa mu bitaro bamwe bagapfira mu maboko y’ abaganga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru mugitondo.

Kumar avuga ko uretse aba 49 bapfuye hari abandi 40 bari mu bitaro. Ubu bushyuhe bwari bwiyongereye bugera kuri dogere 123 nk’ uko byatangajwe na Newyorktimes.

Leta y’ Ubuhinde yateganyije impozamarira ku miryango y’ ababuze ababo. Harsh Vardhan, Minisitiri w’ Ubuzima yasabye abaturage kwirinda kuva mu ngo kugeza ubushyuhe busubiye hasi kuko ngo iyo bakoze ingendo nibwo ubushyuhe bwangiza ubwonko bwabo bikarangira bapfuye.

Abitabye Imana benshi ni abakuze barengeje imyaka 50. Aya mapfa yatangiye mu mpera za Gicurasi ariko yakajije umurego mu mpera z’ icyumweru gishize.

Muri Leta ya Bahar imvura yatinze kugwa, ku buryo hari abatangiye gukeka ko ari ibihe bibi bigiye kwisubiramo. Muri 2015 ubushyuhe bwinshi bwahitanye abantu 3 500 mu Buhinde no muri Pakistan.

Abashakashatsi muri 2017, bavuze ko ubushyuhe bukabije buzica benshi mu magepfo y’ Asia atuwe na 5% by’ abatuye Isi niba ntagikozwe mu maguru mashya mu kugabanya ukwiyongera k’ ubushyuhe mu Isi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA