AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Muri Kenya habonetse ubundi bwoko bushya bwa Coronavirus, ubwoba ni bwose

Muri Kenya habonetse ubundi bwoko bushya bwa Coronavirus, ubwoba ni bwose
15-01-2021 saa 08:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6734 | Ibitekerezo

Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana benshi no kuzahaza abatari bacye ku isi yose, mu gihugu cya Kenya batewe ubwoba n’ubundi bwoko bushya bw’iki cyorezo bwagaragaye, nk’uko byemejwe n’iby’ibanze byavuye mu bushakashatsi burimo gukorwa n’ikigo cy’ubushakashatsi mu buvuzi gikorana na Leta ya Kenya kizwi nka (Kenya Medical Research Institute (KEMRI).

Ubu bwoko bushya bwa Coronavirus igihugu cya Kenya cyihariye, bwavumbuwe mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu, hashingiwe ku bipimo byakozwe hagati y’ukwezi kwa gatandatu n’ukwa cumu umwaka ushize, hatangira gukorwa ubushakashatsi nk’uko BBC yabitangaje.

KEMRI ivuga ko hagikenewe gukorwa ubundi bushakashatsi bwimbitse kugirango hamenyekane neza ingaruka z’ubu bwoko bushya bw’icyorezo cya Coronavirus, mu gihe n’ubusanzwe iki cyorezo kibasiye cyane Kenya kuko abarenga 100.000 bamaze kwandura mu gihe abamaze gupfa bishwe na Covid-19 muri iki gihugu bo barenga 1.700.

Hagati aho kandi hari ubundi bwoko bwihariye bw’iki cyorezo bwihariye kuba bwandura vuba cyane buheruka kuvumburwa muri Afurika y’Epfo, kugeza ubu bukaba bumaze kuboneka mu bindi bihugu bitatu byo muri Afurika birimo Botswana, Zambia na Gambia nk’uko byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS.

Muri Afurika kugeza ubu abanduye Covid-19 bamaze kurenga miliyoni imwe, ndetse umubare w’abandura ku munsi ukomeje kugenda wiyongera. Kugeza ubu OMS ivuga ko muri Afurika impuzandengo y’abandura ku munsi ari abantu barenga 25.000. Umubare w’abandura ahanini uko uzamuka ninako ibyago byo kwiyongera kw’abahitanwa n’iki cyorezo bigenda byiyongera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA