AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto : Muri Argentine basazwe n’ibyishimo nyuma yo kwemererwa gukuramo inda

Mu mafoto : Muri Argentine basazwe n’ibyishimo nyuma yo kwemererwa gukuramo inda
30-12-2020 saa 16:45' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1629 | Ibitekerezo

Inteko Ishinga Amategeko, imitwe ya Sena n’Abadepite muri Argentine yemeje itegeko ryemera gukuramo inda abana b’abakobwa n’abagore gukuramo inda ifite ibyumweru 14 kujyana hasi.

Iki gihugu cyahise kiba icya kane cyemeje iri tegeko mu bihugu byo muri Amerika Latine, aho usanga bifite amategeko akarishye ku bijyanye n’iki kintu cyo gukuramo inda.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Argentine batoye ku bwiganze bw’amajwi 38, mu gihe abandi 28 bamaganye iri tegeko ryemerera abantu gukuramo inda naho umwe we akaba yifashe.

Ubusanzwe gukuramo inda byari byemewe gusa iyo habayeho gusambanywa ku ngufu cyangwa ubuzima bw’umubyeyi utwite butameze neza bikemezwa n’abaganga.

Kiliziya Gatolika isanzwe ivuga rikumvikana muri ibi bihugu usanga akenshi bigendera ku mahame cyane ya Kiliziya yari yaramaganye iyi ngingo yo kwemerera abantu gukuramo inda.

Ubwo hategurwaga umushinga w’iri tegeko, Kiliziya Gatolika yakoze ibishoboka byose ngo iwurwanye ariko birangiye ritowe.

Ni mu gihe kandi Perezida Alberto Fernández, yari mu bashyigikiye iyi ngingo yari imaze igihe ikurura impaka zikomeye zazanywe ahanini n’abahirimbanira uburenganzira bw’umugore n’umwana w’umukobwa.

Abantu benshi bari bashyigikiye iyi ngingo bashimye ibyakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko maze bamwe muri bo bajya mu muhanda dore ko bose bari bateraniye ku Biro b’Inteko Ishinga Amategeko iherereye mu Mujyi wa Buenos Aires.

Amashyirahamwe y’abagore arimo iryitwa ‘Green Wave’ yashimye cyane izi mpinduka dore ko ari naryo ryatangije inkundura yo gushyirwaho kw’iri tegeko.

Ibyabaye muri Argentine bishobora kandi gutuma ibihugu nka Brezil na Chili nabyo bikora amavugurura mu mategeko yabyo yabangamiraga uburenganzira bw’abagore.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA