AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Lissouba wahoze ari Perezida wa Congo-Brazzaville yapfuye

Lissouba wahoze ari Perezida wa Congo-Brazzaville yapfuye
24-08-2020 saa 17:29' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1937 | Ibitekerezo

Pascal Lissouba wigeze kuyobora igihugu cya Congo-Brazzaville, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere azize indwara ya Alzheimer.

Professor Pascal Lissouba yaguye mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2020 nk’uko byatangajwe n’umuhungu we, Jérémy Lissouba abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook.

Pascal Lissouba wavutse ku wa 15 Ugushyingo 1931, yabaye Perezida wa mbere watowe binyuze mu matora, ubwo yagiye kuri uyu mwanya atowe n’abaturage ku wa 31 Kanama 1992, aza kuvaho ku wa 17 Ukwakira 1997 ahiritswe na

Mu ntangiriro za Kamena 1997, Congo yari mu ntambara hagati ya’ingabo za Denis Sassou Nguesso n’iza Pascal Lissouba , mu Ukwakira uwo mwaka nibwo ingabo za Sassou Nguesso zari zatangiye kunesha bigaragara iza Lissouba.

Kuwa 10 Ukwakiara, ingabo za Sassou Nguesso zagabye igitero simusiga kuri Brazzaville Lissouba yagiye gushakisha ubufasha mu bihugu bya Afurika y’Epfo ; agarutse mu gihugu, imirwano yarakomeje ariko biza kurangira we n’abantu be bahafi bahungiye mu mujyi yavukiyemo, Dolisie ahava yerekeza iya Gabon.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA