konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Inkuru ibabaje y’ umugore umugabo we yakuyemo imyenda mu ruhame

Inkuru ibabaje y’ umugore umugabo we yakuyemo imyenda mu ruhame
4-04-2019 saa 12:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5535 | Ibitekerezo

Asma Aziz, w’ ahitwa Lahore yahise yiharira imitwe y’ inkuru ku mapaji abanza ubwo yamaraga gushyira ahagaragara video ibabaje y’ uko yogoshwe umusatsi akanakomeretswa mu isura.

Uyu mugore wo mu gihugu cya Pakistan yakubiswe n’ umugabo, amukuramo imyenda we anamwogosha umusatsi ngo yanze kumubyinira n’ inshuti ze. Iki kirego cyavuzweho cyane kinaba imbarutso yo gufata ingamba.

Umugabo we Mian Faisal, yatawe muri yombi ahakana kumuhohotera, gusa byatumye amajwi menshi azamukira rimwe asaba ko abagore barindwa ihohoterwa ryo mu ngo. Muri ayo majwi hari n’ iry’ umuryango mpuzamahanga uharanira iyubahirizwa ry’ uburenganzira bwa muntu Amnesty International.

Muri iyo video yashyize ku mbuga nkoranyambaga tariki 26 Werurwe Aziz yavuze ko yahohotewe tariki 24 kuko yanze kubyinira imbere y’ umugabo we n’ inshuti ze bari mu nzu i Lahore aho umugabo we ayobora.

Yagize ati "Yankuyemo imyenda imbere y’ abakozi ba Leta. Abakozi akuriye nibo bamfashe anyogosha umusatsi arawutwika. Imyenda yanjye yari yuzuye amaraso. Anantera ubwoba ko aranzirika umugozi mu ijosi akanaganika”

Uyu mugore avuga ko yagiye kuri polisi gutanga ikirego polisi ikamukerereza, aho yoherereje abantu bo kujya gufata umugabo we(umuyobozi ushinzwe imyubakire mu karere) bagasanga yakinze akanga ko abapolisi binjira.

Polisi yakurikiranye iki kirego ari uko ibitegetswe na Minisitiri wungirije ushinzwe umutekano Sheheryar Afridi amaze kubona video y’ uyu mugore.

Bwana Faisal n’ undi muyobozi Rashid Ali batawe muri yombi ku munsi wakurikiyeho nk’ uko byatangajwe na BBC. Ibizami byo kwa muganga byagaragaje ko uyu mugore yakubiswe ku maboko, ku matama no mu isura.

Uwunganira uyu mugore mu mategeko ejo tariki 3 Mata 2019 yasabye ko mu guca uru rubanza hakurikizwa itegeko ry’ iterabwoba aho kuruca bakurikijwe amategeko asanzwe.

Umugabo w’ uyu mugore ahakana ibyo aregwa akavuga ko uyu mugore ariwe wiyogoshe umusatsi abitewe n’ ibiyobyabwege ko icyo bakoze ari ukurangiza ibyo yari yaratangiye mu cyumweru cyari cyabanje.

Gusa ibizami byafashwe n’ abaganga byerekanye ko uyu mugore afite igikomere iruhande rw’ ijisho, n’ imibyimbe ku kuboko.

Abarimo umukinnyi wa Filime Sam Saeed bavuze ko ibyo uyu mugore yakorewe bidakwiye ati “Kwanga kubyina ntabwo bikwiye gutuma ahohoterwa”

Raporo y’ Umuryango w’ Abibumbye ya 2016 ishyira Pakistan ku mwanya w’ 147 mu bihugu 188 ku bijyanye no guha abagore uburenganzira ku buzima, uburezi, politiki, n’ ubukungu.

Impirimbanyi z’ uburenganzira bw’ abagore zivuga ko ihohoterwa rikorerwa abagore muri iki gihugu riteye inkeke nyamara ngo ubuyobozi ntibutuma ritangazwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...