AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Icyorezo cya Ebola cyageze I Goma hafi y’ u Rwanda

Icyorezo cya Ebola cyageze I Goma hafi y’ u Rwanda
15-07-2019 saa 07:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 832 | Ibitekerezo

Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yemeje ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu mujyi wa Goma utuwe n’ abarenga miliyoni.

Umujyi wa Goma uhana imbibi n’ umujyi wa Rubavu wo mu Rwanda. Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda ivuga ko yiteguye bihagije gukumira no guhangana n’ iki cyorezo gihitana abarenga ½ cy’ abacyanduye.

Minisiteri y’ ubuzima muri Kongo ivuga ko hari umupasiteri wageze I Goma kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga abaganga bamupimye ebola basanga arayifite.

Gusa iyi Minisiteri ikomeza ivuga ko ibyago byo kuba iyi ebola yakwirakwira muri aka gace atari byinshi.

Iki cyorezo kimaze guhitana abarenga 1600 kuva cyakongera kugaragara muri iki gihugu umwaka ushize wa 2018.

Uyu mupasiteri yageze i Goma avuye kuri kilometero 200 i Butembo, aha hakaba hari abantu bafashwe n’iyi ndwara.

Itangazo rya minisiteri y’ubuzima ya Kongo rigira riti : "Kubera uburyo uyu murwayi yabonetse akanashyirwa mu kato vuba, ibyago ko iyi ndwara ikwirakwira mu mujyi wa Goma biri hasi".

Biravugwa ko umushoferi n’abagenzi 18 yari atwaye baza gukingirwa kuri uyu wa mbere.

Umujyi wa Goma umaze igihe witeguye guhangana n’iyi ndwara.
Ebola yandura iyo umuntu akoranyeho n’inyamaswa cyangwa umuntu uyirwaye, cyangwa akoze ku murambo w’uwo yishe.

Yandura vuba kuko amatembabuzi yose kandi macye y’uyirwaye ashobora kwanduza utayirwaye uyakozeho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA