AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amerika yohereje I Goma impuguke zo guhangana na Ebola

Amerika yohereje I Goma impuguke zo guhangana na Ebola
2-08-2019 saa 22:06' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1531 | Ibitekerezo

Ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe kugenzura no gukingira indwara, CDC kuri uyu wa Kane cyohereje abakozi baco 12 i Goma muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo gufasha abarwayi ba Ebola.

Icyorezo cya Ebola kimaze umwaka muri iki gihugu, kimaze guhitana ubuzima bw’abantu barenga 1,800.

Iki kigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyatangaje ko gishobora kuzohereza abandi bakozi bacyo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kongo mu bice bizagaragara ko bifite umutekano.

Umuyobozi wa CDC, Dr. Robert R. Redfield kuri uyu wa Kane tariki 1 Kanama 2019 yanditse kuri Twitter avuga ko ikibazo cy’ umutekano muke muri Kongo cyakomye mu nkokora umugambi w’ abaganga bifuzaga gutabara abarwayi ba Ebola muri Kongo.

Ikigo CDC kandi cyatangaje ko kirimo gukorana na Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ya Amerika kugira ngo kimenye niba umutekano warabonetse muri Kongo babone koherezayo abandi baganga.

CDC yatangaje ibi nyuma y’amasaha make Leta y’u Rwanda ifunze umupaka gato ngo isobanurire abanyarwanda ko bakwiye kwirinda kujya ahari ebola.

U Rwanda , Burundi, Uganda na Sudani y’ Epfo nibyo bihugu Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko bifite ibyago byo kwibasirwa n’ iki cyorezo kimaze umwaka muri Kongo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA