AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abapolisi babiri b’Abofisiye barasanye bapfa umukobwa ukora mu kabari

Abapolisi babiri b’Abofisiye barasanye bapfa umukobwa ukora mu kabari
3-02-2024 saa 07:21' | By Editor | Yasomwe n'abantu 826 | Ibitekerezo

Umuposi ufite ipeti rya IP (Inspector of Police) n’ufite irya AIP (Assistant Inspector of Police) mu gipolisi cya Uganda, barasanye bapfa umukobwa ukora mu kabari, umwe muri bo ahasiga ubuzima, uri arakomereka cyane.

Abarasanye, ni IP Moses Okwele na AIP William Ochom, aho uwitabye Imana ari uyu ufite ipeti rya IP mu gihe ufite irya AIP we yakomeretse cyane.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyandikira muri Uganda, kivuga ko ababonye uku kurasana, bavuze ko aba Bapolisi babanje gutanganira mu kabairi kirwa Petta.

Nyuma yo gutongana IP Moses Okwele yasohotse muri aka kabari afite imbunda yo mu bwoko bwa Karachinikov ahita ara mugenzi we AIP Ochom, na we wahise amusubiza, bararasana ari na bwo umwe muri bo yahasigaga ubuzima.

Umuvugizi wa polisi muri Bukedi y’amajyepfo, IP Moses Mugwe, yemeje aya makuru, avuga ko hahise hatangira iperereza ku cyateye ubu bushyamirane bwatumye abapolisi barasana umwe akahasiga ubuzima.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA