AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Zimbabwe : Minisitiri w’Ububanyi n’Amahaga yishwe na COVID-19

Zimbabwe : Minisitiri w’Ububanyi n’Amahaga yishwe na COVID-19
20-01-2021 saa 16:36' | By Editor | Yasomwe n'abantu 559 | Ibitekerezo

Ibiro by’umukuru w’Igihugu muri Zimbabwe byatangaje ko bibabajwe n’urupfu rwa Sibusiso B. Moyo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga wishwe na COVID-19.

Itangazo ry’ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Zimbabwe, bivuga ko Sibusiso B Moyo yapfiriye mu bitaro yari arwariyemo byo muri kiriya gihugu.

Perezida Emmerson Mnangagwa wa kiriya gihugu we ubwe yavuze ko ababajwe n’urupfu rw’uriya mugabo afata nk’intwari kuko yuzuzaga inshingano ze neza.

Sibusiso B Moyo ufatwa nk’intwari muri kiriya gihugu, yabaye umusirikare akaba yari afite ipeti rya Koloneri, akaba ari n’umwe mu basirikare bagize uruhare mu gukura ku butegetsi nyakwigendera Robert Mugabe.

COVID-19 yahitanye uyu wari umuyobozi muri Zimbabwe, kugeza ubu imaze guhitana abantu 2 034 527 mu gihe abamaze kuyandura ari 94 124 612.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA