MICHAEL Gove uri mubahatanira kuba Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza yatangaje ko mu myaka 20 ishize yakoresha ikiyobyabwenge cya Cocaine avuga ko abyicuza.
Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza Thereza May yatangaje ko azengura ku buyobozi bw’ ishyaka Conservative muri uku kwezi kwa Kamena 2019, bityo hagomba gutangira gushaka umusimbura ku buyobozi bw’ ishyaka rye kuko umuyobozi w’ ishyaka ari we ugomba Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza.
Mu kiganiro Michael Gove yagiranye na Dail Mail yagize ati “Nakoresha ibiyobyabwenge kenshi mu birori by’ inshuti mu myaka irenga 20 ishize. Mu gihe nari umunyamakuru”
Yongeyeho ati “Narishukaga. Iyo nsubije amaso inyuma nsanga ntari nkwiye gukora biriya”.
Gove avuga ko amakosa umuntu yakoze mu myaka 20 ishize atamwambura agaciro.
Gove yicushije ibi nyuma y’ uko hasohotse igitabo kimuvugaho. Icyo gitabo nicyo cyavuze ko bwa mbere ko Michael Gove yakoreshaga ibiyobyabwenge. Nawe ati “Igitabo cyavuze ukuri. Nakoresheje ibiyobyabwenge. Ni ikintu nicuza cyane. Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima. Ni bibi cyane ni amakosa nakoraga”.
Ejo ku wa Gatanu Michael Gove yafotowe avuye muri siporo
Uyu mugabo ubuzima bwe bumeze neza ndetse akunze gufotorwa kenshi avuye muri siporo ya mugitondo.
Thereza May weguye ku mwanya wa Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza yabitewe no kuba yarananiwe kumvikanisha impamvu Ubwongereza bugomba kuva mu Muryango w’ Ibihugu by’ Iburayi EU.
Mu ruzinduko Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump aherukamo mu Bwongereza, yavuze ko Ubwongereza nibumara kuva muri EU hari amasezerano akomeye buzasinyana na Amerika.
Michael Gove yari Perezida wa Oxford Union akiga muri Kaminuza