AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Uganda ntishaka ko abaturage bayo bakoresha umupaka wa Gatuna u Rwanda rwafunguye

Uganda ntishaka ko abaturage bayo bakoresha umupaka wa Gatuna u Rwanda rwafunguye
11-06-2019 saa 12:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3877 | Ibitekerezo

Guverinoma ya Uganda Uganda yagiriye abacuruzi bayo inama yo kudaca ku mupaka wa Gatuna nyuma yuko ubutegetsi bw’u Rwanda buvuze ko buwufunguye by’agateganyo ku munsi w’ejo ku wa mbere.

Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta ya Uganda, yagize ati: "Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse".

Umupaka wa Gatuna umaze amezi 3 ukoreshwa n’ imodoka nto kubera imirimo yo kuwuvugurura ikorerwa ku ruhande rw’ u Rwanda.

Tariki 28 Gashyantare 2019 nibwo Leta y’ u Rwanda yahagaritse imodoka nini gukoresha uyu mupaka wa Gatuna. Icyo gihe amakimbirane ya politiki yari arimbanyije hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi n’ ubu ntararangira.

Uganda yavuze ko ari icyemezo cya politiki cyo kunaniza ubucuruzi bwayo hanze, ndetse ishinja u Rwanda gufunga uyu mupaka.

Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.

Opondo yavuze ko nubwo uyu mupaka wafunguwe Leta ya Uganda ikomeje kugira abaturage bayo inama yo kudakoresha umupaka wa Gatuna.
Yagize ati: "Imodoka nini zitwaye ibicuruzwa zirakomeza guca mu misozi ya Mirama (Kagitumba) kuko tudashaka kubwira abantu ngo bahindukize imodoka zabo mu gihe bariya bavuga ko bafunguye umupaka iminsi 10 gusa. Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse".

Abacuruzi ba Uganda bohereza ibicuruzwa mu Rwanda bari bakiriye neza icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna kuko uwa Kagitumba uri kure unabahenda, nkuko umunyamakuru wa BBC Dear Jeanne uri i Kampala abivuga.

Dr Richard Sezibera, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yabwiye The New Times ko icyemezo cyo kugira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda kikiriho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...