AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Urukiko rwategetse ko abashinzwe umutekano bagose kwa Bobi Wine bahava

Uganda : Urukiko rwategetse ko abashinzwe umutekano bagose kwa Bobi Wine bahava
25-01-2021 saa 11:50' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 2812 | Ibitekerezo 2

Urukiko Rukuru muri Uganda rwategetse ko Abasirikare n’Abapolisi bamaze iminsi bagose urugo rwa Robert Kyagulanyi uzwi kandi nka Bobi Wine, bahava.

Kuva amatora y’umukuru w’Igihugu muri Uganda yaba tariki 14 Mutarama 2021, urugo rw’uriya mugabo wagize amajwi akurikira aya Museveni, rwari rugoswe n’abasirikare n’abapolisi.

Urukiko rukuru rwategetse ko bariya bashinzwe umutekano bahava, rwavuze ko gufungira Kyagulanyi iwe mu rugo "ari igikorwa kinyuranyije n’amategeko."

Uyu mugabo ukunze kunenga ubutegetsi bwa Museveni yakunze kugaragaza aka karengane yakorerwaga ndetse avuga ko atari yemerewe gusurwa dore ko hari n’abamusuye bagakubitwa.

Ubutegetsi bwa Museveni bwo bwavugaga ko kumufungira iwe bigamije kumubuza gutegura imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora.

Mu cyumweru gishize, abanyamategeko bahagarariye uyu munyamuziki wabaye umunyapolitiki batanze ikirego baregera urukiko gufungwa kwa Bobi Wine.

Mu matora, Perezida Yoweri Museveni yatsindiye manda ya gatandatu n’amajwi hafi 59%, mu gihe Robert Kyagulanyi bari bahatanye cyane yagize hafi 35%.

Abakuru b’ibihugu binyuranye barimo n’abo mu karere nka Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Dr John Pombe Magufuli bifurije ishya n’ihirwe Museveni muri iyi manda ya gatandatu yongeye gutorerwa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Luc Kuya 26-01-2021

Eh ! Ariko uziko burya ahandi inkiko zikora ! Ibaze nawe ibi binyereka ko uganda nibura hari akantu kimyumvire nta terabwoba kabisa hari aho tubona urugo ruzengurutswe nabantu ubuziraherezo ukibaza ikibazo utazigera ubonera igisubizo

Kevini Kuya 26-01-2021

Nukumwanga

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA