AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Bobi Wine yaguriwe imodoka y’umutamenwa idashobora gutoborwa n’isasu

Uganda : Bobi Wine yaguriwe imodoka y’umutamenwa idashobora gutoborwa n’isasu
22-02-2021 saa 10:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3359 | Ibitekerezo

Robert Kyaguranyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine uherutse gutsindwa amatora y’umukuru w’Igihugu muri Uganda, yaguriwe imodoka y’umutamenwa idashobora gutoborwa n’isasu.

Iyi modoka yaguriwe n’abamushyigikiye, isanzwe igendwamo n’abanyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu.

Robert Kyaguranyi Ssentamu AKA Bobi Wine yashimiye abarwanashyaka be bakomeje kugaragaza ko bamuri inyuma ndetse bakaba bamuguriye iyi modoka y’igitangaza.

Bobi Wine wagiye ahura n’imbogamizi ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza dore ko yagiye atabwa muri yombi ubundi akaraswaho n’inzego z’umutekano, yagombaga kuba yarahawe iriya modoka muri biriya bihe ariko ngo byaje kwanga kuko iriya modoka ihenze cyane.

Gusa ntibyamubujije gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza dore ko yageze n’aho yambara imyenda itamenwa n’isasu nyuma y’uko yagiye araswaho kenshi ndetse bamwe mu bari bamushyigikiye bakabigwamo.

Uyu munyapolitiki waje akurikira Perezida Museveni mu majwi, yavuze ko yibwe amajwi ndetse akaba yaritabaje Urukiko rw’Ikirenga ubu rwanatangiye kuburanisha uru rubanza rugomba kuzasomwa mu kwezi gutaha kwa Werurwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA