AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Burundi buvuga ko bwakoze ibyo busabwa hakaba hasigaye ibireba u Rwanda

U Burundi buvuga ko bwakoze ibyo busabwa hakaba hasigaye ibireba u Rwanda
26-01-2021 saa 18:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1573 | Ibitekerezo

Umuvugizi wa Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Claude Karerwa Ndenzako yavuze ko mu gusubiza ku murongo umubano w’u Rwanda n’u Burundi, bo bakoze ibyo basabwa hakaba hasigaye ibireba u Rwanda.

Uyu muyobozi mu Burundi uvugira Perezida Ndayishimiye, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibyagaragajwe n’u Rwanda ko birubangamiye, kiriya gihugu cyamaze kubikemura.

Bimwe mu byo u Rwanda rwashinjaga harimo kuba bucumbikiye abahungabanya umutekano warwo.

Claude Karerwa Ndenzako yavuze ko bakoze igenzura bagasanga bariya bantu bahungabanya umutekano w’u Rwanda ntabari ku butaka bwa kiriya gihugu.

U Burundi bwo bwakunze gushinja u Rwanda kuba rucumbikiye abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza witabye Imana, bukarusaba kubohereza kugira ngo bagezwe imbere y’inkiko.

Kiriya gihugu cy’igituranyi kandi kigeze gushinja u Rwanda ko bariya bashatse guhirika buriya butegetsi bakomeje kwisuganya ngo bazasubire guhungabanya umutekano w’u Burundi.

Gusa u Rwanda rwakunze guhakana ibi birego ruvuga ko rutigeze rushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi ndetse ko rutigeze rubabuza gutaha.

Claude Karerwa Ndenzako yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda hakiri ibyo rugomba gukora kugira ngo umubano w’ibi bihugu wongere umere neza.

Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko yizeye ko umubano w’ibi bihugu bifatwa nk’ibivandimwe wenda kongera kumera neza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA