AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sudan yahagaritswe m’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Afurika

Sudan yahagaritswe m’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Afurika
6-06-2019 saa 17:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1347 | Ibitekerezo

Repubulika ya Sudan yakuwe mu muryango wa Afurika yunze ubumwe uhuza ibihugu birenga 50 bya Afurika.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kane tariki 6 n’ akanama ka Afurika yunze ubumwe gashinzwe amahoro n’ umutekano.

Akanama gashinzwe amahoro n’ umutekano muri Afurika yunze ubumwe katangaje ko Repubulika ya Sudan itemerewe kongera kugaragara mu gikorwa cy’ uyu muryango icyo aricyo cyose mu gihe hatarashyirwaho ubutegetsi bw’ inzibacyuho buyobowe n’ abasivile.

Ako kanama kavuze ko gushyiraho ubutegetsi bwa gisivile aribwo buryo bwonyine bwafasha Sudan kuva mu bibazo irimo.

Uyu muryango w’ Ubumwe bw’ Afurika ufashe iki cyemezo nyuma y’ amasaha make unenzwe n’ igihugu cya Eritrea cyasohoye itangazo kiwusaba gukanguka ku kibazo cya Sudan no kudakomeza kwigira ntibindeba.

Nta gahenge karaboneka muri Sudan kuva mu ntangirizo za Mata 2019 ubwo Perezida Omar el Bashir yakurwaga ku butegetsi n’ abasirikare bahise bafata ubutegetsi.

Abasivile ibihumbi n’ ibihumbi bakambitse ku biro by’ igisirikare cya Sudan basaba ko ubutegetsi bwahabwa abasivile ngo barambiwe ubutegetsi bwa gisirikare.

Iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu benshi. Uruhande rw’ abigaragambya bavuga ko bashaka impinduka ruvuga ko iyi myigaragambyo imaze kugwamo abarenga 100 mu gihe abasirikare bari ku butegetsi bavuga ko abamaze gupfa batarenze 45.

Leta zunze ubumwe za Amerika n’ Umuryango w’ abibumbye bamaganye igisirikare cya Sudan bagisaba gushakira umuti ibibazo biri muri iki gihugu.

Abaturage ba Sudani mu ntangiriro z’ uyu mwaka nibwo batangiye kwigaragambya bavuga ko binubira izamuka ry’ igiciro cy’ umugati, bageraho bavuga ko ubukungu muri iki gihugu bwahungabanye basaba Perezida Bashir kwegura ku butegetsi yari amazeho imyaka 20.

Lt. Gen. Abdel Fattah Burhan uyoboye akanama kafashe ubutegetsi muri Sudan


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA