AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sudan : Abapfiriye mu myigaragambyo bamaze kuba 60

Sudan : Abapfiriye mu myigaragambyo bamaze kuba 60
5-06-2019 saa 09:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 309 | Ibitekerezo

Abadoditeri bo mu itsinda riharanira impinduka muri Sudan batangaje ko imyigaragambyo isaba ko hashyirwaho ubutegetsi bwa gisivile imaze gihitana abantu 60.

Iyi mibare ikomeje kwiyongera nyuma aho abasirikare bayoboye inzibacyuho bamishe urufaya rw’ amasasu mu baturage badafite intwaro bari mu myigaragambyo.

Igisirikare cya Sudani na Leta zunze ubumwe za Amerika, Umuryango w’ abibumbye, Ubwongereza n’ Ubudage bubera ibikorwa bikomeje byo guhohotera abigaragambya.

Ubwongereza n’Ubudage bimwe mu bihugu bigize akanama ka Loni gashinzwe umutekano byagerageje gusaba ko igisirikare cya Sudani gishakira umuti ibiri kuba muri iki gihugu, ariko bikomwa mu nkokora n’ ’Ubushinwa n’Uburusiya.

Abigaragambya bakambitse imbere y’ibiro bikuru by’igisirikare cya Sudani guhera ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa kane uyu mwaka icyo gihe haburaga iminsi itanu ngo Perezida Omar al-Bashir ahirikwe ku butegetsi n’igisirikare ku gitutu cy’imyigaragambyo. Bashir yari amaze imyaka 20 ku butegetsi.

Abahagarariye abigaragambya bamaze igihe mu biganiro n’inama ya gisirikare iyoboye Sudani by’inzibacyuho, ndetse bari bumvikanye ku nzibacyuho y’imyaka itatu, izasozwa n’amatora.

Byahindutse ku wa Mbere w’iki cyumweru, inzego z’umutekano zagiye aho bakambitse zishaka kuhabakura ku ngufu.

Ku wa kabiri w’ iki cyumweru abasirikare bafashe ubutegetsi batangaje ko amasezerano bari baragiranye n’ abigaragambya yose aseshwe ahubwo hagiye gutegurwa amatora rusange azaba bitarenze amezi 9.

Abadogiteri bari mu myigarambyo babanje gutangaza ko hapfuye abantu 30 none nyuma y’ amasaha make bahise batangaza ko iyo mibare yiyongereye ikaba abantu 60.

Igisirikare cya Sudan cyarenze ku isezerano cyari cyatanze ryo kutazakoresha ingufu z’ umurengera mu gutatanya abigaragambya


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA