AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sindimwo yasezeranyije Abarundi ko nibamutora azafungura umupaka w’u Burundi n’u Rwanda

Sindimwo yasezeranyije Abarundi ko nibamutora azafungura umupaka w’u Burundi n’u Rwanda
8-05-2020 saa 07:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2061 | Ibitekerezo

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Burundi Gaston Sindimwo, mu bikorwa byo kwiyamamaza yasabye Abarundi kuzamutorera kuba Perezida w’u Burundi agasimbura Nkurunziza Pierre abasezeranya ko nibabikora azafungura urujya n’uruza hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

U Rwanda n’u Burundi bifitanye umubano utari mwiza kuva muri 2015 kugeza ubu imyaka itanu irashize urujya n’uruza hagati y’ibi bihugu udakorwa neza nk’uko byahoze.

Sindimwo usanzwe ari Visi Perezida w’u Burundi niwe uhagarariye Ishyaka UPRONA mu matora ya Perezida w’u Burundi. Gaston Sindimwo ibi yabivuze kuri uyu wa 7 Gicurasi 2020 ubwo yiyamamarizaga mu Ntara ya Muyinga.

Yagize ati “Nimuntora musazubira kugendererana neza n’igihugu cy’u Rwanda”.

Sindimwo yavuze ko kuba u Rwanda n’u Burundi muri iki gihe bitabanye neza byaturutse ku butegetsi yita ko butabereye.

Kuba u Rwanda n’u Burundi bitabanye neza byagize ingaruka ku baturage b’ibihugu byombi by’umwihariko abegereye imipaka. Hari umucuruzi wo mu Ntara y’Amajyepfo uherutse gutangariza ikinyamakuru Ukwezi ko impamvu ubushabitsi bwe buri guhomba ari uko abakiriya benshi yagiraga bari Abarundi, uyu mucuruzi kuri ubu yananiwe kwishyura abakozi yakoreshaga.

Amatora yo mu Burundi ateganyijwe tariki 20 Gicurasi 2020. Perezida usanzwe ku butegetsi Pierre Nkurunziza ntabwo yongeye kwiyamamaza n’ubwo itegeko nshinga ryamuhaga uburenganzira. Ishyaka rye CNDD-FDD rihagarariwe na Evaritse Ndayishimiye.

Ndayishimiye usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD avuga ko manifesito ye ishingiye ahanini ku kongerera imbaraga inzego z’umutekano n’ igisirikare, kongerera imbaraga urwego rw’ubutabera, kwimakaza demukarasi, imibereho y’abanyagihugu, ibijyanye n’ubuzima bw’abantu, kuzigamira ejo hazaza h’abanyagihugu, guteza imbere uburezi, kurwanya ubushomeri, kubakira abatishoboye, kwita ku bidukikije, no guteza imbere umuco gakondo n’inkino.

Evariste Ndayishimiye ategura kandi gukomeza imigenderanire no gufatanya n’amahanga, aho avuga ko ashingiye kuzuzanya no kumvikana hagati y’u Burundi n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA