AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RDC : Vital Kamerhe wayoboraga ibiro bya Perezida Tshisekedi yakatiwe gufungwa imyaka 20

RDC : Vital Kamerhe wayoboraga ibiro bya Perezida Tshisekedi yakatiwe gufungwa imyaka 20
21-06-2020 saa 12:19' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1277 | Ibitekerezo

Urukiko rukuru rwa Kinshasa rwakatiye Vital Kamerhe wayoboraga ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi, hamwe n’umunyemali Samih Jammal, gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta n’ibyaha bya ruswa.

Kamerhe yashinjwaga kugira uruhare mu kunyereza miliyoni $48.8 zatanzwe muri gahunda y’iminsi ijana ya mbere y’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ngo hubakwe ibikorwa remezo.

Mu buryo bw’amategeko yakatiwe imyaka 20 y’imirimo y’agahato, ariko kubera ko icyo gihano kitagishyirwa mu bikorwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gisanishwa n’imyaka 20 y’igifungo.

Ni urubanza rukomeye rwiswe “Procès des 100 jours”, rwatambutswaga imbonankubone kuri televiziyo y’igihugu RTNC guhera ku wa 11 Gicurasi.

Mu mwanzuro w’urukiko watangajwe kuri uyu wa Gatandatu, rwanategetse ifatira ry’imitungo n’amafaranga ari ku makonti y’abantu ba hafi ba Kamerhe, harimo ibyanditswe ku mugore we Amida Shatur Kamerhe, iri mu mazina y’umukobwa umugore we yazanye, Soraya Mpiana na mubyara wa Kamerhe, Daniel Shangalume.

Uretse gukatirwa igifungo, urukiko rwategetse ko Vital Kamerhe azamara imyaka icumi atemerewe kugira uruhare mu bikorwa rusange bireba abaturage, izatangira kubarwa nyuma yo kurangiza igihano.

Kamerhe w’imyaka 61 yaregwaga hamwe n’umucuruzi w’umunya Liban Jammal Samih w’imyaka 78, uyobora ibigo bibiri Husmal na Samibo, byagize uruhare mu kubaka bimwe mu bikorwa byagenwe mu minsi 100, na Jeannot Muhima Ndoole w’imyaka 50, wari ushinzwe serivisi z’ibyinjira mu gihugu n’ibyoherezwa mu mahanga, muri perezidansi.

Nabo bahamijwe ibyaha, uyu mucuruzi washinjwaga gutanga ruswa akatirwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Muhima yakatiwe gufungwa imyaka ibiri.

Ni urubanza rwahawe ingufu cyane, rwafashwe nk’urugamije gutanga isomo ku bushake bwo kurwanya ruswa yamunze icyo gihugu. Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko urwo rubanza ari urwa politiki rwo kwikiza Kamerhe, kuko yahabwaga amahirwe yo kuziyamamariza kuyobora RDC mu matora azaba mu 2023.

Kugeza ubu Vital Kamerhe, Jammal Samih na Jeannot Muhima Ndoole bafite uburenganzira bwo kubabajuririra igihano bahawe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA