AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Perezida Trump yabwiye Putin ngo ’Ntuzongere kwivanga mu matora yacu’

Perezida Trump yabwiye Putin ngo ’Ntuzongere kwivanga mu matora yacu’
28-06-2019 saa 18:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1002 | Ibitekerezo

Perezida Trump yabwiye Putin Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwo yahuraga na mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin yakomoje ku bishinjwa iki gihugu mu matora aheruka muri Amerika.

Trump na Putin bahuriye i Osaka mu Buyapani mu nama iri kuhabera y’ibihugu 20 bikize n’ibiri kwihuta mu bukungu ku isi.

Mu biganiro bagiranye Trump, mu buryo bwo gutebya, yatunze urutoki mugenzi we Putin maze aramubwira ati: "Utazongera kwivanga mu matora yacu, nyabuneka!".

Ni umbere aba bategetsi bahuye kuva umugenzacyaha Robert Mueller arangije iperereza ku ruhare rushinjwa Uburusiya mu matora ya perezida w’Amerika yo mu 2016.

Abashinzwe ubutasi muri Amerika banzuye ko Uburusiya bwari inyuma y’umuhate wo kugena uko amatora agenda bakoresheje ibitero bya mudasobwa n’amakuru y’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa raporo ya Muller nta bimenyetso yabonye ko gutsinda kwa Trump yagufashijwemo ku bwumvikane n’Uburusiya mu bikorwa bwakoraga.

Biteganyijwe ko iyi nama ya G20 yibanda ku ihindagurika ry’ikirere, ikibazo cya Irani n’ubushyamirane mu bucuruzi ku isi, abayobozi bamwe nabo bakaza guhura hagati yabo.

Ubwo Trump yavugaga ariya magambo, Perezida Putin yasetse cyane. Avuga ko bombi bafite "ibyo bagomba kuganira". Trump yavuze ko ari "byiza cyane" kuba abonanye na Perezida Putin kuri uyu wa gatanu. Ati: "Dufitanye imibanire myiza cyane".

Ku wa Gatatu ubwo yari hanze y’ibiro bye bya White House, Trump yabajijwe ibyo ateganya kuganira na Putin nibahura, maze abwira abanyamakuru ati: "Ibyo mubwira ntabwo bibareba".

Biteganyijwe ko Perezida Trump azanagirana ibiganiro na mugenzi w’ Ubushinwa bafitanye ikibazo cyiswe ‘itambara y’ ubucuruzi’.

Muri iyi nama ya G20, biteganyijwe ko Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa aza kubwira bagenzi be ijambo rikomeye ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...