AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Nkurunziza yateguye igiterane cyo gushima Imana ko akiri ku butegetsi

Perezida Nkurunziza yateguye igiterane cyo gushima Imana ko akiri ku butegetsi
21-08-2019 saa 07:40' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1443 | Ibitekerezo

Umuryango wa Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza wateguye igitaramo cyo gushima Imana ko Perezida Nkurunziza amaze imyaka 4 atorewe manda ya gatatu.

Icyo giterane kizaba guhera none tariki 21 Kanama –tariki 25 nk’ uko bitangazwa n’ amaradiyo yo mu Burundi.

Perezida Nkurunziza akunze kugaragara ari mu biterane by’ amasengesho ahimbaza Imana.

Pierre Nkurunziza afite imyaka 56 kuko yavutse tariki 18 Ukuboza 1963. Ni Perezida w’ u Burundi kuva muri 2005 mbere yaho yari umuyobozi w’ ishyaka National Council for the Defense of Democracy-Forces for the Defense of Democracy (CNDD-FDD).

Muri 2015, Perezida Nkurunziza yatorewe manda ya 3 itaravuzweho rumwe ari nayo yatumye ategura igiterane cyo gushima Imana ko amaze imyaka ine ayitorewe.

Mbere y’ uko atorerwa iyi manda mu Burundi habaye imyigaragambyo yaguyemo abantu barenga 100 basaba ko ava ku butegetsi.

Tariki 13 Gicurasi 2015, bamwe mu basirikare b’ u Burundi bayobowe na Gen. Godefroid Niyombare bagerageje guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi umugambi wabo uza kuburizwamo kuko nyuma y’ iminsi ibiri tariki 15 Gicurasi Nkurunziza yari yagarutse mu gihugu cye avuye muri Uganda aho yari yabaye ahungiye by’ agateganyo.

Iryo geragezwa ryo guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi ryakurikiwe n’ ubwicanyi bwakorerwaga abategetsi bakomeye n’ umwuka w’ ubwoba watumye abarenga 400 000 bahunga igihugu.
Muri Nyakanga 2015 nibwo Perezida Nkurunziza yatorewe manda ya 3 ariko we avuga ko ari iya 2.

Tariki 7 Kanama 2018, Nkurunziza yatangaje ko mu matora ataha ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri 2020 ataziyamamaza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA