AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kim Jong Un yazamuye mushiki we mu ntera

Perezida Kim Jong Un yazamuye mushiki we mu ntera
21-08-2020 saa 11:04' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2469 | Ibitekerezo

Perezida Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru, yahaye mushiki we, Kim Yo Jong, ububasha bwo kuyobora ‘imwe mu mirimo rusange y’igihugu’, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’ubutasi bya Korea y’Epfo, NSI.

Amakuru avuga ko icyemezo cyo kwikuraho inshingano Kim Jong Un yagifashe kubera ubwinshi bwazo, bwatumaga atakibona umwanya wo kuruhuka.

Bivugwa ko hari n’abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru bongerewe inshingano, nubwo ibi byose bidakuraho ko Kim Jong Un ari we muyobozi mukuru wa nyuma ufata ibyemezo muri Korea ya Ruguru.

Andi makuru avuga ko Jong Un abikoze mu rwego rwo kwikuraho igitutu, cyane ko igihugu cye kiri mu kangaratete k’ibibazo byatewe n’imyuzure ikomeye iherutse kuhaba, ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Bivugwa kandi ko uyu mugabo yagize ipfunwe ry’uburyo ibiganiro bye na Perezida Trump nta musaruro byatanze, ku buryo byamusigiye isura mbi mu baturage.

Kuzamura abandi bayobozi rero ngo bizamugabanyaho igitutu, bitume atekana dore ko bikekwa ko ubuzima bwe budasanzwe buhagaze neza.

Igitutu cy’imiterere y’ubuzima bwe cyazamutse cyane ubwo uyu mugabo ubusanzwe ukunda kugaragara ku karubanda, yaburaga ku ruhando mpuzamahanga igihe kinini, bikaza no gutangazwa ko yapfuye.

Nyuma yaje kugaragara, ariko abahanga bitegereje amafoto ye bemeza ko afite ikibazo cy’umubyibuho ukabije ndetse n’ibibazo bikomeye by’umutima, hakiyongeraho ko asanzwe ari umunywi w’itabi n’inzoga mu buryo bukomeye.

Kim Yo Jong yagaragaye cyane muri politiki mu myaka ibiri ishize.

Ni umwe mu bahora hafi ya Kim Jong Un, ndetse ni umwe mu bajyanama be b’imena. Uyu mugore bikekwa ko ari we wafashe icyemezo cyo guturitsa inzu yaberagamo ibiganiro byahuzaga Korea zombi mu minsi mike ishize, byerekana uburyo amaze kugirirwa icyizere na musaza we.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA