Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yategetse itabwa muri yombi ry’abashinzwe umutekano baraye bagaragaye muri videwo bakubita umugabo ukiri muto bari bafashe.
Abinyuhije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa twitter, Prezida Manangagwa yavuze ko yumijwe n’inkuru yarebye ku gitangazamakuru Sky News.
Iyo video yerekana umugabo wambaye amapingu akurwa mu modoka agakubitwa inshuro nyinshi ku mutwe.
Ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu ryashyizweho na leta ya Zimbabwe rishinja abasirikare kuba barakoze ibikorwa byo guhohotera abari mu myigaragambyo.
Iri shyirahamwe rivuga ko abantu bagera ku munani bishwe mu Cyumweru kimwe abenshi barasishwa amasasu.