AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Emmerson Mnangagwa yumijwe n’ibikorwa bibi by’abashinzwe umutekano

Perezida Emmerson Mnangagwa yumijwe n’ibikorwa bibi by’abashinzwe umutekano
28-01-2019 saa 17:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 891 | Ibitekerezo

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yategetse itabwa muri yombi ry’abashinzwe umutekano baraye bagaragaye muri videwo bakubita umugabo ukiri muto bari bafashe.

Abinyuhije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa twitter, Prezida Manangagwa yavuze ko yumijwe n’inkuru yarebye ku gitangazamakuru Sky News.

Iyo video yerekana umugabo wambaye amapingu akurwa mu modoka agakubitwa inshuro nyinshi ku mutwe.

Ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu ryashyizweho na leta ya Zimbabwe rishinja abasirikare kuba barakoze ibikorwa byo guhohotera abari mu myigaragambyo.

Iri shyirahamwe rivuga ko abantu bagera ku munani bishwe mu Cyumweru kimwe abenshi barasishwa amasasu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA