AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ntidushobora gukorana n’indyarya zitubeshya ngo turi gukundana kandi zashyize ihwa mu kirenge ngo riduhande- Perezida Ndayishimiye

Ntidushobora gukorana n’indyarya zitubeshya ngo turi gukundana kandi zashyize ihwa mu kirenge ngo riduhande- Perezida Ndayishimiye
8-08-2020 saa 16:16' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 4927 | Ibitekerezo

Perezida Evariste Ndayishimiye uherutse gutorerwa kuyobora u Burundi, yavuze ko igihugu cye cyifuza kugira imibanire myiza n’ibindi bihugu by’umwihariko iby’ibituranyi ariko ko kidashobora kubanira igihugu gikoresha uburyarya [ntiyakivuze izina].

Perezida Evariste Ndayishimiye yabivuze ejo i Busoni mu Ntara Kirundo ikora kuri bimwe mu bice by’u Rwanda (Bugesera na Gisagara), akaba yagarutse ku mibanire y’igihugu cye n’ibihugu by’ibituranyi.

Uyu mukuru w’igihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda, yavuze ko igihugu cye kifuza imibanire myiza n’ibi bihugu ariko ko kitifuza kugira imigenderanire “n’Igihugu gikoresha uburyarya, igihugu cy’ikiyorobetsi. Ntibishoboka ko hari igihugu kivuga ko kigomba gukundana n’u Burundi nyamara kiri kwiyorobeka, cyashyize ihwa mu kirenge kugira ngo turihonyore (turikandagire).”

Perezida General Evariste avuga ko igihugu cye kizi kubanira ibindi kandi kikaba gituwe n’abaturage bagira urukundo kandi bazi kubana. Ati “N’ikimenyimenyi ntirigera twumva ngo u Burundi bwagiye gusomborotsa (kwenderanya) ikindi gihugu cyangwa ngo butera inkunga uri kurwanya ikindi gihugu. Icyo kirerekana umutima Abarundi dufite w’urukundo.”

Yakomeje agaruka ku bihugu ngo biryarya igihugu cye, agira ati “Ntidushobora gukorana n’indyarya zitubeshya ngo turi gukundana kandi zashyize ihwa mu kirenge ngo riduhande.”

Perezida General Evariste utigeze yerura ngo avuge izina ry’icyo gihugu yise indyarya, yavuze ko icyo gihugu gicumbikiye impunzi z’abaturage b’igihugu cye, akavuga ko cyazifashe nk’ingwate kugira ngo gikingire abasize bahemukiye u Burundi.

Ati “None abo bakoze amarorerwa bari kungura iki ibyo bihugu bibacumbikiye. Kera kugira ngo ugire umubano mwiza, umwana akoze ikibi mu muryango agahungira mu wundi muryango, wahitaga wibaza uti ‘ko uyu mwana aje iwanjye ni amahoro ?’ Hanyuma ababyeyi be bakavuga bati ‘asize yononnye mu rugo, mwohereze ahubwo tumuhane’. ”

Mu minsi ishize, Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Rwanda, ziherutse gutangaza ko zashatse gutaha ariko abanyapolitiki bari muri iriya nkambi bakazangira, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko impunzi zemerewe gutahuka mu mahoro kuko bigengwa n’amategeko mpuzamahanga.

Perezida Evariste wumvikana ashinja u Rwanda ko ari rwo rwangiye ziriya mpunzi gutahuka, yasabye abaturage b’igihugu cye guhamagara benewabo bahunze bakabasaba gutaha kuko ngo iwabo ari amahoro kandi hakaba hatari inzara.

Mu kiganiro Perezida Kagame Paul w’u Rwanda aherutse kugirana na Jeune Afrique yabajijwe niba itorwa rya General Evariste Ndayishimiye rishobora guhindura umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukaba wakongera kuba mwiza.

Umunyamakuru yavugaga ibi abishingira ku kuba u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibanye neza kuva hatorwa Perezida mushya wa kiriya gihugu Felix Antoine Tshisekedi.

Perezida Kagame yavuze ko igihe cyose u Rwanda rwifuje ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wakongera gusubira mu buryo kimwe nk’uko ruhora rushaka imibanire myiza yarwo n’ibindi bihugu byaba iby’ibituranyi ndetse n’ibya kure.

Yavuze ko kandi nko ku gihugu cya DRC ubu nibura byagenze neza kuva kiriya gihugu cyabona Perezida mushya Tshisekedi “yafunguye imikoranire yemeye ko imikoranire ibaho ndetse n’ibintu bigasubira mu buryo. Turabyishimiye, haracyari ibindi byinshi tuzakomeza gukoraho kugira ngo umubano urusheho gukomera kandi hari ikizere kubera Perezida mushya.”

Perezida Kagame yavuze ko ku ruhande rw’u Burundi hari ikizere ariko “Ntibishobora gushingira ku byo nkeka, bizaturuka ku cyo u Burundi na bwo buzaba butekereza bityo dushyize hamwe tugakemura ikibazo.”

Yavuze ko gukemura ikibazo kiri hagati y’ibi bihugu, biri mu byo u Rwanda rwifuza ndetse ko ruhora rwifuza kugirana imibanire myiza n”ibindi bihugu by’ibituranyi.

Igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi byatangiye kugaragara cyane ubwo bamwe mu Barundi bahungiraga mu Rwanda barimo n’abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza uherutse kwitaba Imana.

Mu minsi yashize kandi ibihugu byagiye byumvikana bishinjacyanya kuba kimwe gihungabanya umutekano w’ikindi by’umwihariko hakaba harumvikanye ibitero bikomeye byagiye bigabwa ku baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda byabaga birimo abaturutse mu Burundi.

Igiheruka ni gitero cyagabwe ku ngabo z’u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru cyarimo n’Abarundi basanzwe bazwi na bamwe mu baturage bo muri kariya Karere. Kiriya gitero cyagabwe n’inyeshyamba zaturutse i Burundi ndetse enye muri zo zihasiga ubuzima.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA