AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Nkurunziza nyuma yo gutora ati ‘Abateje ibibazo ubushize ntabwo bumvaga akamaro k’amatora’

Nkurunziza nyuma yo gutora ati ‘Abateje ibibazo ubushize ntabwo bumvaga akamaro k’amatora’
21-05-2020 saa 08:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2976 | Ibitekerezo

Perezida w’u Burundi ucyuye igihe Pierre Nkurunziza kimwe n’abandi baturage b’u Burundi barenga miliyoni 5 bari kuri lisite y’itora yitabiriye amatora yo guhitamo uzamusimbura yahuriyane n’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko avuga ko ahazaza h’u Burundi nyuma y’aya matora ari heza.

Nk’uko bimaze kumenyerwa Nkurunziza yagiye gutora ari ku igare ari kumwe n’umugore we Denise Nkurunziza baherekejwe n’abashinzwe umutekano wabo.

Yatoreye ku ishuri rya Ecofo Cri, ahitwa Buye muri Komine ya Mwumba, Intara ya Ngozi, ari naho hatoreye abanyacyubahiro benshi bari Domitien Ndayizeye, Agathon Rwasa, n’umuvunyi mukuru Nduwimana Edouard.

Nyuma yo gutora yagiranye ikiganiro kigufi n’abanyamakuru avuga ko aya matora ya 2020 ari intambwe ishimishije u Burundi buteye kuko ingengo y’imari yakoreshejwemo yavuye mu Barundi ubwabo bituma nta banyamahanga baza kubahagarara hejuru no kubategeka icyo bakora. Icya gatatu gishya kuri aya matora ni uko ariyo matora ya mbere abaye kuva itegeko nshinga ry’iki gihugu ryavugururwa Imana igahabwamo umwanya wa mbere.

Ati “Aya matora arerekana ahazaza heza h’abatowe ariko no ku baturage b’u Burundi bivuze ko hari amateka mabi atazisubiramo, bivuze ko ahazaza ari heza ku baturage b’ Abarundi”.

Yakomeje agira ati “Ntabwo amatora ariyo atera ubwoba, ni abatariteguye neza baba bashaka gusarura ibyo batabibye. Abantu bagomba kwemera ukuri kwavuye mu matora, kandi bakumva ko amatora atariyo abeshaho abantu ahubwo adufasha guhitamo abayobozi bemera kubazwa inshingano, no gushyiraho gahunda zo kugeza ubuzima bwiza ku baturage”.

Amatora ya Perezida w’u Burundi aheruka yo muri 2015 yakurikiwe n’imvururu zatumye ibihumbi amagana by’Abarundi bava mu byabo bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

Pierre Nkurunziza avuga ko abateje ibibazo mu matora yahise batumvaga neza akamaro k’amatora.

Ati “Amatora ni ikiciro kibaho mu buzima, abaturage b’u Burundi bagomba kumva ko bagomba kubeshwaho n’ibyabo byavuye mu mbaraga zabo. Amatora ni inzira ituganisha ku majyambere”.

Ubwo aya matora yabaga imbuga nkoranyambaga mu Burundi zari zahagaritswe. Agathon Rwasa umwe mu bakandida 7 bahataniye intebe y’umukuru w’igihugu yabinenze.

Ikindi gishya cyabaye muri aya matora ni uko abanyamakuru babujijwe gutangaza ibyavuye mu matora bagasabwa gutegereza ibizatangazwa na Komisiyo y’amatora ikabona kugira icyo batangaza ku byavuye mu matora bitandukanye n’uko byagendaga mu matora yabanje.

Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa tariki 25 cyangwa 26 Gicurasi 2020.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...