AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ndayishimiye ugiye kurahirira kuyobora u Burundi ni Perezida wa 9, Nkurunziza niwe wayoboye imyaka myinshi

Ndayishimiye ugiye kurahirira kuyobora u Burundi ni Perezida wa 9, Nkurunziza niwe wayoboye imyaka myinshi
18-06-2020 saa 07:42' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1977 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa 18 Kamena 2020, nibwo mu Burundi hateganyijwe umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida wa Repubulika mushya Evariste Ndayishimiye. Ni Perezida wa 9 ugiye kuyobora iki gihugu kuva mu 1966.

Evariste Ndayishimiye, afite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cy’u Burundi, yinjiye mu gisirikare anyuze mu nyeshyamba za FDD zaje gufata ubutegetsi.

Ni umuntu ucisha make agakunda no gusenga ndetse ni umuntu usanzwe afite ijambo mu butegetsi bw’iki gihugu.

Yavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega, yari umunyeshuri mu mategeko muri kaminuza y’u Burundi ubwo intambara y’imbere mu gihugu yatangura mu 1993 nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye.

Kimwe n’uwo agiye gusimbura Pierre Nkurunziza, Ndayishimiye yarokotse ubwicanyi bwakorerwaga abanyeshuri b’Abahutu kw’ishuri kaminuza y’u Burundi i Bujumbura, arahunga ahita ajya mu munyeshyamba z’umutwe wa FDD wari umaze gushingwa ngo urwanye leta.

Umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida Ndayishimiye ushobora kutitabirwa n’abakuru b’ibihugu bavuye mu mahanga kubera ibihe bidasanzwe bya coronavirus.

Urutonde rw’abayoboye u Burundi

Michel Micombero niwe wabaye Perezida wa mbere w’ u Burundi amara ku butegetsi imyaka 9 n’iminsi 339

Perezida wa kabiri w’u Burundi ni Jean-Baptiste Bagaza bayoboye iki gihugu imyaka imyaka 10 n’iminsi 306

Perezida wa 3 ni Pierre Buyoya wayoboye u Burundi imyaka 5 n’iminsi 310

Perezida wa 4 ni Melchior Ndadaye wategetse iminsi 103

Perezida wa 5 ni François Ngeze wayoboye u Burundi iminsi 6

Perezida wa 6 ni Sylvie Kinigi wayoboye u Burundi iminsi 101

Perezida wa 7 ni Cyprien Ntaryamira wategetse iminsi 60

Perezida wa 8 Sylvestre Ntibantunganya wategetse u Burundi imyaka 2 n’iminsi 110

Pierre Buyoya, nyuma y’imyaka 3 Pierre Buyoya yagarutse ku butegetsi amaraho indi myaka 6 n’iminsi 279

Domitien Ndayizeye, Perezida wa 9 yamaze ku butegetsi imyaka 2 n’iminsi 119

Perezida wa 10 Pierre Nkurunziza yayoboye u Burundi imyaka 14 n’iminsi 287

Perezida wa 11 Evariste Ndayishimiye ararahira none tariki 18 Kamena 2020. Hari abakora urutonde rw’abategetse u Burundi bagakuramo bagakuramo Francois Ngeze na Sylvie Kinigi bigatuma Ndayishimiye aba uwa 9.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA