AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Museveni yasabye abayobozi ba Afurika kwirinda insubira y’ ikosa ryakozwe n’ abababanjirije

Museveni yasabye abayobozi ba Afurika kwirinda insubira y’ ikosa ryakozwe n’ abababanjirije
12-02-2019 saa 13:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1314 | Ibitekerezo

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yavuze ko abayobozi ba Afurika yo ha mbere barangaye bigatuma uyu mugabane ukoronizwa, abirabura bagacuruzwa, asaba abayobozi b’ iyi minsi kwirinda ko byakongera.

Yabitangaje kuri uyu wa 11 Gashyantare 2019 mu nama yo kuzirikana ku myaka 400 ishize habayeho ubucuruzi bwakorewe abirabura bwiswe commerce triangilaire. Iyi nama yabereye Addis Abeba muri Ethiopia.

Iyi nama yateguwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yitabiriwe na Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa, uwa RDC Felix Tshisekedi n’ uwa Nambia Hage Geingob.
“Ibibazo bya Afurika bikomoka muri Afurika ariko tugategereza ko abo hanze y’ Afurika aribo baza kubikemura” niko Museveni yabwiye bagenzi be, mbere y’ uko abanyuriramo amateka y’ ukuntu Varsco de Gama yageze muri Afurika agasanga abayituye basinziriye , ubundi ubukoroni bugatangira.

Yatanze urugero kuri Uganda avuga ko John Speke yageze muri Uganda mu 1862 ubukoroni bugatangira nyuma y’ imyaka 300 abaturage bakimeze uko yabanze.

Perezida Museveni yakomoje ku Banyafurika baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko bakwiye kuba bakomeye nk’ ibihugu bavukamo.

Museveni yashimye Perezida Kenyatta kuba yarateguye ihuriro ry’ abayobozi kugira ngo basubize amaso inyuma bibuke ibyabaye mu myaka 400 ishize.

Perezida Kenyatta yavuze ko Abanyafurika bakwiye kureka kumva ko ari abantu baciye bugufi kuko bafite umurage, umuco n’ icyerekezo.

Madamu Jendayi Frazer, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika nawe yunze mu rya Museveni avuga ko hakwiye kubaho umubano uhamye hagati ya Afurika n’ Abanyafurika baba mu mahanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA