AMAKURU

UKWEZI
pax

Mu mafoto : Perezida w’u Burundi n’Abayobozi bakuru bunamiye Prince Louis Rwagasore ufatwa nk’intwari y’igihugu

Mu mafoto : Perezida w’u Burundi n’Abayobozi bakuru bunamiye Prince Louis Rwagasore ufatwa nk’intwari y’igihugu
1er-07-2020 saa 12:15' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5406 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Gen Ndayishimiye Evariste na Madame we baherekejwe n’abayobozi muri Guverinoma n’inzego nkuru z’iki gihugu bashyize indabo aharuhukiye Igikomangomba Louis Rwagasore ufatwa nk’intwari yaharaniye Ukwibohora kw’Abarundi.

GORILLA GAMES

Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2020, u Burundi n’Abarundi aho bari hirya no hino ku Isi barizihiza ku nshuro ya 58, Umunsi Mukuru w’Ubwigenge.

Ni Umunsi Abayobozi Bakuru b’Igihugu bayobowe na Perezida mushya Gen Ndayishimiye bashyize bunamiye ndetse banashyira indabo ku gicumbi cy’Intwari cya Prince Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’Abarundi. Ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye yageneye abarundi ku munsi wo kwibohora

Igikomangoma Louis Rwagasore yagizwe Minisitiri w’Intebe mbere gato y’ubwigenge, ariko araswa nyuma y’amezi atandatu n’umucuruzi w umugereki wari kumwe n’abarundi batatu, kuri hoteli i Bujumbura, ku wa 13 Ukwakira 1961. Ni mbere y’amezi make ngo hatangazwe ubwigenge ku wa 1 Nyakanga 1962.

Rwagasore ni umwe mu ntwari z’abarundi ndetse yanitiriwe sitade nkuru y’igihugu. Afite amashuri n’imihanda yagiye imwitirirwa.

U Burundi bwanashinje u Bubiligi kuba nyirabayazana w’ibindi bibazo binyuranye bya politiki n’ibishingiye ku moko byaranze icyo gihugu nyuma y’ubwigenge.

Rwagasore yari umuhungu mukuru w’Umwami Mwambutsa IV.

U Burundi n’u Bubiligi bisanzwe bitabanye neza, kuko mu 2016 u Bubiligi bwahamagaje ambasaderi wabwo i Bujumbura ndetse bunahagarika imishinga inyuranye y’iterambere muri icyo gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...