AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto : Perezida Ndayishimiye yakiriye mu biro bye bamwe mu bayoboye iki gihugu

Mu mafoto : Perezida Ndayishimiye yakiriye mu biro bye bamwe mu bayoboye iki gihugu
27-07-2020 saa 15:22' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 4236 | Ibitekerezo

Perezida w’u Burundi, Gen Ndayishimiye Evariste yakiriye mu biro bye biherereye mu Gitega, abagabo babiri bayoboye iki gihugu mu myaka yo ha mbere bagirana ibiganiro.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020, nibwo Perezida Ndayishimiye yagiranye ibiganiro na Sylvestre Ntibantunganya wayoboye u Burundi muri za 1994 ndetse na Domitien Ndayizeye wabaye perezida mu myaka ya 2005.

Sylvestre Ntibantunganya yabaye Perezida w’u Burundi kuva ku wa 6 Mata 1994, kugeza ku wa 25 Nyakanga 1996.

Ntibantunganya yabaye kandi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, kuva mu Ukuboza 1993 kugeza mu Ukwakira 1994.

Domitien Ndayizeye wagiye ku butegetsi mu Burundi asimbuye Pierre Buyoya ku wa 30 Mata 20003, yaje kubusimburwaho na Pierre Nkurunziza ku wa 26 Kanama 2005.

Mbere yo kuba Perezida w’u Burundi, Domitien Ndayizeye yari Visi Perezida, umwanya yamazeho umwaka n’amezi atandatu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA