AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza May yatangaje ubwegure bwe

Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza May yatangaje ubwegure bwe
24-05-2019 saa 12:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 651 | Ibitekerezo

Therese May ,Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza yatangaje ko azegura tariki 7 Kamena bitewe n’ uko yananiwe kumvisha abadepite b’ igihugu cye ko kigomba kuva mu muryango w’ Ibuhugu by’ Iburayi(Brexit).

Yagize ati "Ni kandi kizahora ari ikintu nicuza ko ntashoboye kugera kuri Brexit" niko yanditse mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu.

Ibi bibaye mu gihe amaze iminsi yotswa igitutu na Guverinoma n’ ishyaka rye rya ‘Conservative Party’ azira gahunda ya Brexit.

May yitabiriye inama ya Komisiyo y’ ishyaka rye ishinzwe amatora, kugira ngo yemere itariki agomba kweguriraho anemere ko hashyirwaho umusimbura ku buyobozi bw’ ishyaka.

Umuyobozi w’ iri shyaka bidasubirwaho ahita aba Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza.

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko azegura ku buyobozi bw’ ishyaka, ariko agakomeza gufatwa nka Minisitiri w’ Intebe kugeza ishyaka ritoye umusimbura.

Therese May abaye Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza uyoboye igihe gito kuva intarambara ya kabiri y’ Isi yahagarikwa mu 1945. May yari amaze imyaka 3 kuri uyu mwanya.

Brexit(British Exit) ni gahunda igamije ko Ubwongereza buva mu muryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ i Burayi, nyuma ya Kamarampaka ya tariki 23 Kamena 2016 yatowe ku kigero cya 51,9% yemeza ko Ubwongereza bugomba kuva muri EU.

Byabanje gutangazwa ko tariki 29 Werurwe 2019 Ubwongereza bugomba kuba bwamaze kuva muri EU ariko iyi tariki yongeye kwigizwa inyuma ishyirwa tariki 31/10/ 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA