AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mauritania bari gutora Perezida bwa mbere mu mateka nubwo bamaze imyaka 60 bigenga

 Mauritania bari gutora Perezida bwa mbere mu mateka nubwo bamaze imyaka 60 bigenga
22-06-2019 saa 15:42' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1007 | Ibitekerezo

Abaturage ba Mauritania bazindukiye mu matora ya perezida ashobora gutuma iki gihugu cyo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Afurika kigira isimburana ku butegetsi rya mbere rinyuze muri demokarasi kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1960.

Perezida Mohamed Ould Abdel Aziz yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 2008 nyuma yo guhirika ubwariho, ariko yemeye kwegura agakurikiza igihe ntarengwa cya manda ebyiri.

Abaturage barenga miliyoni imwe muri iki gihugu gituwe n’abagera kuri miliyoni enye ni bo bemerewe gutora muri aya matora yo kuri uyu wa gatandatu.
Abakandida batandatu ni bo bari guhatanira kuba Perezida.
Umunyamakuru wa BBC Louise Dewast ukorera mu burengerazuba bw’Afurika, avuga ko umukandida uhabwa amahirwe menshi ari Mohamed Ahmed Ould Ghazouani, usanzwe ari Minisitiri w’ingabo w’iki gihugu akaba ari n’inshuti ikomeye ya Perezida ucyuye igihe.

Abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi na bo bari mu biyamamaza ikintu kiri kubonwa nk’intambwe nziza itewe, nyuma yo kwanga kwitabira amatora menshi yabaye mbere yaho.
Abandi bakandida batanu barimo nka Sidi Mohamed Ould Boubacar wahoze ari Minisitiri w’intebe na Biram Dah Abeid, impirimbanyi yamenyekanye cyane mu bikorwa byo kurwanya ubucakara.
Akanama k’amatora ka Mauritania kasezeranyije ko aya amatora aba mu mucyo no mu bwisanzure, nubwo hari ibirego by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko kabogamiye ku ishyaka riri ku butegetsi.

Perezida wa mbere yamaze imyaka 18 ku butegetsi. Ingingo yagarutsweho cyane n’abakandida mu gihe cyo kwiyamamaza, ni ikibazo cy’imibereho, buri mukandida akaba yarasezeranyije kuyivugurura mu gihe yaramuka atowe.

Ubucakara nabwo ni indi ngingo yagarutsweho n’abakandida. Mauritania ni cyo cyabaye igihugu cya nyuma mu guca ubucakara ku isi mu mwaka wa 1981, ariko na n’ubu buracyakorwa mu bice bimwe na bimwe by’iki gihugu.

Amategeko mpanabyaha, yatowe mu mwaka wa 2007, ateganya ibihano ku bakoresha abacakara, ariko aracyakeneye kubahirizwa uko yakabaye.

Nyuma yo kubona ubwigenge ku bakoloni b’Abafaransa mu mwaka wa 1960, Perezida wa mbere wa Mauritania yamaze imyaka 18 ku butegetsi, mbere yo kubuhirikwaho n’igisirikare.

Nyuma yaho habayeho ukundi guhirikwa ku butegetsi mu myaka ya 1984, 2005 no mu mwaka wa 2008.

Mu gihe aya matora yo kuri uyu wa gatandatu yaba arangiye nta mukandida uyatsinze mu buryo bidasubirwaho, hateganyijwe andi matora y’icyiciro cya kabiri ku itariki ya 6 y’ukwezi gutaha kwa karindwi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA