AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Martin Fayulu yararize ngo Ubufaransa n’ Ubumwe bw’ Uburayi baramugambaniye

Martin Fayulu yararize ngo Ubufaransa n’ Ubumwe bw’ Uburayi baramugambaniye
2-02-2019 saa 08:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6011 | Ibitekerezo

Martin Fayulu, utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Kongo yararize nyakurira avuga ko Ubufaransa n’ Uburayi bamwijeje ibitangaza babona ibintu bimaze gushyuha bakikuriramo akabo karenge.

Muri politiki nta nshuti ibamo, habamo ubushuti bushingiye ku nyungu. Martin Fayulu wibwiraga ko agiye kuba Perezida wa Kongo abifashijwemo n’ Ubufaransa n’ Uburayi byarangiye yisanze asigaye ahagaze wenyine.

Komisiyo y’ Amatora ya Kongo ikimara gutangaza by’ agateganyo ko Felix Tshisekedi ariwe watsinze amatora, Ubufaransa, Ubumwe bw’ Uburayi, ndetse n’ Umuryango w’ ubukungu uhuza ibihugu bya Afurika y’ Amajyepfo batangaje ko uwo Komisiyo y’ amatora yatangaje ko yatsinze amatora atariwe wayatsinze, bashaka kugaragaza ko Martin Fayulu ariwe watsinze.

Impamvu Ubufaransa bwari bwafashe iya mbere mu kwamagana itsinzi ya Tshisekedi ni uko bwumvaga ko ubwo ari Perezida mushya azabangamira inyungu bufite muri Kongo. Ikinyamakuru Africa24 cyatangaje inkuru ivuga ko Perezida Macron nk’ umuntu ureba kure yaje kumenya ko Joseph Kabila ari boss wa Felix Tshisekedi ahita asanga nta mpamvu yo gukomeza kujya inyuma ya Martin Fayulu.

Perezida Felix Tshisekedi yiyamamaza yari yavuze ko azahagarika amasezerano Ubufaransa bufitanye na Kongo kuko Kongo iyahomberamo, iki nicyo cyari cyateye ubwoba Ubufaransa.

Iki kinyamakuru kivuga ko ibindi bihugu nk’ Ubushinwa nabyo byari byizeye ko bingiye kubona aho bimenera byinjira muri Kongo ngo amahirwe bisingaranye ni ugushakira icyuho mu baminisitiri Felix Tshisekedi azashyiraho.

Mu gihe abantu babona ko muri Kongo ibintu bigiye kurushaho kuba bibi ndetse bamwe batangiye gukeka ko amatora ashobora gusubirwaho, Komisiyo y’ amatora yatangaje ibyavuye mu matora bya burundu, bya bihugu byari bishyigikiye Martin Fayulu biratuza, Perezida Tshisekedi ararahira bya bihugu birituriza.

Joseph Kabila aherutse gutangaza abinyujije kuri Twitter ko ubu asigaye afite umwanya uhagije wo kwita k’ umuryango we, n’ imirimo y’ urugo rwe ijyanye n’ ubuhinzi n’ ubworozi ndetse akanabona umwanya yo gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko abakurikiranira hafi poltiki bemeza ko uyu munsi Kabila afatanije na Perezida Tshisekedi kuyobora Kongo.

Kabila na Tshisekedi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA