AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Lambert Mende mu mazi abira kubera ikirego cya Diamant

Lambert Mende mu mazi abira kubera ikirego cya Diamant
20-05-2019 saa 07:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1473 | Ibitekerezo

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019, Lambert Mende wahoze ari Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Polisi yamutaye muri yombi igikuba kiracika ngo atawe muri yombi ariko nyuma ararekurwa nubwo bitararangira.

Polisi y’ iki gihugu PNC ivuga ko yari yatumijeho Lambert Menden ngo yisobanure ku kibazo cya Diamant bivuga ko yari agiye gucuruza.

Lambert Mende yafatiwe iwe mu rugo mu Ntara ya Sankuru. Yari ku meza yumva abantu hanze asohoka agiye kureba ibibaye ahita atabwa yombi nk’ uko byatangajwe n’ umujyanama we waje kongera kwivuguruza avuga ko Mende atari yatawe muri yombi ahubwo yari yitabye urwego rw’ iperereza ngo ahatwe ibibazo.

Lambert Mende wahoze ari Minisitiri w’ Intangazamakuru ubu akaba ari Umudepite umugore we Rose Omalanga yavuze ko atari akwiye gutabwa muri yombi nk’ uko bamufashe nk’ uko afite ubudahangarwa nk’ umudepite.

Rose Omalanga yavuze ko umugabo we yari yatwawe n’ abantu bambaye nk’ abasirikare abambaye nk’ abapolisi ndetse n’ abambaye sivile, abo bantu bari mu modoka enye.

Uyu mugore avuga ko abo bantu babanje guhungabanya abarinzi b’ urugo rwabo, Lambert akumva urusaku agahita ahaguruka ku mafunguro bakaba baramutwaye. Ngo bamutwaye nabi asize telefone ze.

Intandaro y’ ibi byose ni ikibazo cya diyama Lambert Mende akekwaho gucuruza mu buryo bunyuranyije n’ amategeko. Abacukuzi b’ amabuye y’ agaciro bo Ntara avukamo ya Sankuru bavuga ko Lambert Mende yabaye amafaranga ngo bayimubikire.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA