AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imyigaragambyo yatumijwe na Martin Fayulu yitabiriwe n’ abantu mbarwa

Imyigaragambyo yatumijwe na Martin Fayulu yitabiriwe n’ abantu mbarwa
22-01-2019 saa 18:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1373 | Ibitekerezo

Abashyigikiye Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo babarirwa mu macumi ni bo bitabiriye imyigaragambyo yahamagaje yo kwamagana icyemezo cy’urukiko rushinzwe kurinda Itegeko-Nshinga rya Kongo.

Uru rukiko rwateye utwatsi ikirego cya Martin Fayulu rwemeza ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya perezida yo ku itariki ya 30 Ukuboza 2018.

Umunyamakuru wa BBC Louise Dewast uri mu murwa mukuru Kinshasa, avuga ko hari abapolisi benshi, iyi ikaba ishobora kuba ari yo mpamvu iyo myigaragambyo yitabiriwe n’abantu mbarwa.

Komisiyo y’ amatora ya Kongo yatangaje ko Martin Fayulu wari wakurikiye Felix Tshisekedi, mu majwi.

Imibare y’ibyavuye mu matora yahishuriwe bimwe mu bitangazamakuru, igaragaza ko Martin Fayulu yatsinze ayo matora.

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko rushinzwe kurinda itegeko-nshinga ku cyumweru, Bwana Fayulu yavuze ko yifata nka Perezida wa Kongo wemewe n’amategeko.
Yasabye amahanga kutemera ibyavuye mu matora byatangajwe na Komisiyo y’ amatora.

Yavuze kandi ko SADC, umuryango w’iterambere ugizwe n’ibihugu 16 byo mu majyepfo y’Afurika na Kongo ibereye umunyamuryango yifurije ishya n’ihirwe Bwana Tshisekedi mu mirimo mishya yatorewe, nta soni igira.

Bwana Fayulu yongeyeho ko demokarasi irimo kwicwa muri Kongo.

Kuwa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019 nibwo Felix Tshisekedi azarahirira kuyobora Congo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA