AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Impamvu yatumye Ubufaransa bwamagana intsinzi ya Felix Tshisekedi yamenyekanye

Impamvu yatumye Ubufaransa bwamagana intsinzi ya Felix Tshisekedi yamenyekanye
19-01-2019 saa 12:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7201 | Ibitekerezo

Komisiyo y’ Amatora ikimara gutangaza ko Felix Tshisekedi Tshilombo ariwe watsinzwe amatora ya Perezida wa Kongo by’ agateganyo Ubufaransa bwahise bwamamagana iyi ntsinzi buvuga ko Martin Fayulu ariwe watsinze. Uyu mwanzuro w’ Ubufaransa ushingiye k’ ukuba bufite ubwoba ko Tshisekedi azabwubikira imbehe nk’ uko yabisezeranyije abaturage.

Mu migabo n’ imigambi Tshisekedi yagejeje ku Banyekongo yiyamamaza yavuze ko intego ye ari ukuzamura ubukungu bw’ Abanyekongo umuturage wa Kongo akajya atungwa n’ amadorari y’ Amerika 11,75 avuye ku 1,25.

Mu kiganiro n’ abanyamakuru mu murwa mukuru Kinshasa yavuze ko azayobora imyaka 10, manda ebyiri gusa.

Ibyo kubika imbehe y’ Ubufaransa bishingiye kukuba yaravuze ko natora azasesa amasezerano Ubufaransa bwagiranye n’ abamubanjirije kuko igihugu kiyahomberamo.

Ibikubiye mu masezerano Ubufaransa bwasinyanye na Kongo ntabwo bizwi, gusa imiryango mpuzamahanga itari iya Leta iherutse gutangaza ko mu mashyamba ya Kongo harimo inganda z’ Abafaransa. Izi nganda ngo ntizisorera guverinoma ya Kongo nubwo zikorera k’ ubutaka bwayo.

Mu minsi ishize ubwo mu Bufaransa habaga imyigaragambyo y’ abambaye amajire y’ imihondo bamagana izamurwa ry’ imisoro uwahoze ari Minisitiri w’ imari muri iki gihugu yavuze ko Leta y’ Ubufaransa idakwiye kuzamura imisoro kuko nayo yiba imitungo kamere muri Afurika.

Igihugu cya Kongo Kinshasa gifite amabuye y’ agaciro aboneka hake mu Isi ariyo coltan, diamant, zahabu, copper,cobalt,zinc,manganese. Ubutaka bw’ iki gihugu kandi burera cyane by’ umwihariko ibihingwa ikawa, icyayi n’ itabi.

Buri mwaka muri Kongo hacukurwa toni miliyari 20 za manganese, toni miliyoni 110 za copper, toni miliyoni 10.5 za cobalt, toni miliyoni 20 za zinc, toni miliyoni 15 na iron, toni miliyoni za zahabu, toni miliyoni 150 za niobium ore, toni miliyoni 730 za diyama, toni ibihumbi 750 za gasegereti, na toni 175,500 za lithium

Kongo Kinshasa kandi ifite imitungo kamere irimo Amblygonite, silver, ibumba, smoked na noble, basnaesites, bauxite, beryl, bismuth, cadmium, coal, chromium, diatomite, tin, Gaze methane, germanium, gypsum granite, marble, monazite, nickel, pepper, phosphate, lead platinum, ibireti, rhinumum, imicanga, umunyu, bitumen slices, silica, spodumen, talc, tantalum, tungsten, uranium, vanadium, wolfram ...

Impuguke zivuga ko mu minsi iri imbere Kongo izaba ari nka moteri y’ inganda za Afurika n’ Uburayi kubera amabuye y’ agaciro ifite. Kugeza ubu Kongo Kinshasa nicyo gihugu cya mbere gitunze inganda zitunganya diyama zikazikoramo imitako n’ ibindi bikoresho.

Raporo imiryango mpuzamahanga itari iya Leta ikorera muri Kongo yashyize ahagaragara muri 2017 yerekanye ko 60% by’ ubukungu bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo buri mu maboko y’ Ubufaransa.

Abasesenguzi ba Politiki bavuga ko kuba Felix Tshisekedi ariwe watsinze amatora ya Perezida by’ agateganyo byarakaje Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Macron bitewe n’ uko Tshisekedi afite umugambi wo guhagarika amasezerano yose Ubufaransa bufitanye na Kongo. Ubufaransa ntibwifuza kubona Kongo iyoborwa na Perezida budashaka kuko Kongo ari isoko ikomeye y’ umutungo kamere Ubufaransa bukoresha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA