AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikura ku cyavu ! Amafoto atangaje mu bihe bitandukanye y’umugore wa Perezida w’u Burundi

Ikura ku cyavu ! Amafoto atangaje mu bihe bitandukanye y’umugore wa Perezida w’u Burundi
21-06-2020 saa 14:48' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 17311 | Ibitekerezo

Abemera Imana n’ijambo ryayo bazi neza ko Ikura ku cyavu ikicaranya n’ibikomangoma ! Nibyo koko hari ingero nyinshi zifatika nanjye uri kwandika iyi nkuru ndi umugabo wo kubihamya.

Abarundi bamwita Nyenicubahiro Angélique Ndayubaha, izina ritari rishya muri Politiki y’icyo gihugu ariko ritazwi cyane n’ubwo rigomba kumenyekana haba mu gihugu cy’u Burundi ndetse no mu mahanga.

Ni umugore wa mbere w’u Burundi [First Lady], kuko umugabo we, Général Major Evariste Ndayishimiye ni Perezida w’iki gihugu kuva ku wa 18 Kamena 2020, ubwo yarahiriraga izi nshingano afite mu gihe cy’imyaka irindwi.

Angélique Ndayubaha, ni Umuyobozi Mukuru akaba n’uwatangije Ishyirahamwe ryitwa Femme Intwari ribarizwamo abagore b’abahoze mu nyeshyamba za CNDD-FDD.

Kuri ubu Femme Intwari ni ishyirahamwe rikora ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’umugore no kubaka ubushobozi bwe by’umwihariko hibandwa ku bagore batishoboye.

Iyo urebye hirya no hino mu bitangazamakuru byaba iby’I Burundi ndetse n’ibiri mpuzamahanga ntabwo wabona amakuru menshi avuga ku mateka ya Angélique Ndayubaha, gusa nk’uko bizwi, umugabo we ari mu barwanye urugamba rwo guhirika ku butegetsi Petero Buyoboya mu myaka ya za 2000.

Ni urugamba rwarangiye muri za 2003, ubwo Ishyaka CNDD-FDD, ryajyaga ku butegetsi riyobowe na Pierre Nkurunziza ndetse nyuma mu Gen Ndayisimiye yaje kuba Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka mu 2016.

Ku wa 18 Kamena, ubwo uyu mugabo w’imyaka 52 ukunze kwitwa Neva yari amaze kurahirira kuyobora u Burundi, amafoto atangaje agaragaza uyu muryango mu bihe byo ha mbere yatangiye gucicikana.

Muri ayo mafoto harimo n’igaragaza Madamu Angélique Ndayubaha akiri inkumi bavuga ko atari aziko igihe kizagera ngo abe umugore wa Perezida ukurikije uko yagaragaraga.

Muri iyi nkuru ntabwo turagaruka ku mateka yaranze ubuzima bw’uyu mugore, yaba we ubwe cyangwa ari kumwe n’umugabo we ahubwo tugiye kukugezaho amafoto twakuye kuri Internet amugaragaza mu bihe bitandukanye.

Ntabwo twayatondetse dukurikije igihe yafatiwe ahubwo habayeho kubasangiza ayo mafoto cyane ko uvugwa ari umugore wa mbere w’igihugu ndetse baba Abarundi n’amahanga agomba kumumenya.

Iyi foto, Nyenicubahiro Angélique Ndayubaha yayishyize ku rukuta rwe rwa Twitter ku wa 13 Ugushyingo 2019, aho yari yayiherekeje amagambo agira ati “Narabaye umuhizi w’amahoro, nzokwama ndi umuhizi w’iterambere mu Burundi.”

Ntabwo bizwi neza igihe iyi foto yafatiwe gusa Abarundi batangaza ko ari mu bihe bya mbere y’uko Nkurunziza ajya ku butegetsi mu Burundi. Bivugwa ko aha yari yaramaze gushyingiranwa na Gen Ndayishimiye

Ni umugore ukunda umurimo

Aha yagaragaye nk’umunyabitangaza ubwo yari yagiriye uruzinduko i Milan mu gihugu cy’u Butaliyani

Akunda kugaragara ateruye abana b’impanga, imiryango by’umwihariko itishoboye yabyaye impanga arayisura akanatanga ubufasha abinyujije mu Ishyirahamwe rye

Aha ni mu 2019, Angeline Ndayubaha yari yasuye Umuryango wabyaye abana batatu b’impanga

Angeline Ndayubaha akunda gusura imiryango itishoboye by’umwihariko akagaragara ateruye abana bato

Aha ni muri Kamena 2019, yari ayoboye Inama Nkuru y’Ishyirahamwe Femme Intwari abereye Umuyobozi Mukuru

Aha ni vuba aha muri Kamena 2020, ubwo yarimo asinye mu gitabo cyo kwihanganisha umuryango wa Perezida Nkurunziza witabye Imana akiri Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi

Aha ni mu muhango w’irahira ry’umugabo we Gen Ndayishimiye wari uri kurahirira kuyobora u Burundi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA