AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Iby’ ingenzi Felix Tshisekedi wemejwe burundu ko yatsinze amatora yemereye Abanyekongo

Iby’ ingenzi Felix Tshisekedi wemejwe burundu ko yatsinze amatora yemereye Abanyekongo
20-01-2019 saa 13:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5849 | Ibitekerezo

Urukiko rushinzwe kurinda itegeko Nshinga rya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo rwemeje bidasubirwaho ko uwari umukandida utavugarumwe n’ ubutegesti Felix Tshisekedi ariwe watsinze amatora.

Uru rukiko rwatesheje agaciro ikirego rwashyikirijwe na Martin Fayulu, nawe wari umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi bahiganywe mu matora yo ku wa 30 Ukwezi kwa 12.

Tariki 4 Ukuboza 2018 ubwo Felix Tshisekedi yiyamamarizaga mu ntara ya Beni yasezeranyije Abanyekongo ko nibamutora azagarura amahoro mu ntara ya Kivu ikunze kuberamo imirwano y’ inyeshyamba.

Tshisekedi yabwiye Abanyekongo ko azahindura isura bafite ku bapolisi, abapolisi n’ abaturage bakabana neza aho kugira ngo polisi ige ihora ihanganye n’ abaturage.

Uyu mugabo ugiye kuba Perezida wa Kongo yanabwiye abaturage ko azabateza imbere Umunyekongo akajya atungwa n’ amadorari y’ Amerika 11,25 ku munsi avuye ku 1,75. Iki ni ikimenyetso kimwe mu bigaragaza igihugu cyateye imbere.

Fayulu avuga ko Tshisekedi yagiranye na Perezida Joseph Kabila amasezerano yo gusangira ubutegetsi gusa ishyaka rya Tshisekedi rirabihakana.

Martin Fayulu wari uhagarariye amashyaka atavugarumwe n’ ubutegetsi ndetse ibihugu birimo Ubufaransa n’ Ububiligi byeruye ko bimushyigikiye.

Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwemeje intsinzi ya Felix Tshisekedi bidasubirwaho mu gihe habura amasaha make ngo itsinda rya Afurika yunze ubumwe rige muri iki gihugu mu biganiro byo guhuza impande zitavuga rumwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA