AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ibintu 9 bitangaje ukwiye kumenya kuri Robert Mugabe watabarutse ku myaka 95

Ibintu 9 bitangaje ukwiye kumenya kuri Robert Mugabe watabarutse ku myaka 95
6-09-2019 saa 09:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9539 | Ibitekerezo

Robert Mugabe wahoze ari Perezida w’igihugu cya Zimbabwe, ni umwe mu babaye abakuru b’ibihugu badasanzwe ku isi, haba mu byo akora, mu mateka ye, mu mibereho ye, imivugire n’uko yagiye yigaragaza mu ruhando rw’abandi bayobozi. Uyu mukambwe ufatwa na benshi nk’umubyeyi wa Zimbabwe, yatabarutse ku myaka 95 nyuma y’igihe yari amaze akunda kurwaragurika. Uyu nyakwigendera afite udushya twinshi dutandukanye ari natwo tugarukaho muri iyi nkuru.

1. Robert Mugabe yabaye umukuru w’igihugu ukuze kurusha abandi ku isi aba no mu bayoboye igihe kirekire

Robert Mugabe watabarutse afite imyaka 95, yageze ku myaka 93 akiri Perezida kuko yahiritswe muri 2017, icyo gihe akaba yari we mukuru w’igihugu ukuze kurusha abandi ku isi yose. Amaze imyaka 30 ari Perezida w’iki gihugu, kuko yabaye Perezida mu 1987 ariko na mbere yaho yabanje kuba Minisitiri w’Intebe mu gihe iki gihugu cyari kitarahabwa ubwigenge busesuye. Niwe mukuru w’igihugu cyo muri Afrika kandi wari uriho mu baharaniye ubwigenge bw’ibihugu byabo bakabivana mu maboko y’abakoloni.

2. Robert Mugabe afite impamyabumenyi nyinshi ariko hafi ya zose yazikoreye ari muri gereza

Robert Mugabe, afite impamyabumenyi zirindwi, harimo iyo yakuye muri Kaminuza ya For Hare muri Afrika y’Epfo ari naho Nelson Mandela yize, aha Mugabe akaba yarahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’ubugeni. Izindi mpamyabumenyi z’ikirenga yagiye azibona yize muri gahunda y’iya kure (Distance Learning), muri izi hakaba harimo izo yigiye ari muri gereza, aho yize ibijyanye n’imitegekere, uburezi, amategeko n’ibindi bitandukanye.

3. Niwe wabaye umukuru w’igihugu wabyaye ashaje kurusha abandi

Robert Mugabe afitanye abana batatu n’umugore we wa kabiri Grace Marufu Mugabe. Umwana wabo wa gatatu witwa Chatunga, yavutse mu mwaka w’1997, nyuma y’umwaka umwe ababyeyi be bakoze ubukwe. Icyo gihe Perezida Robert Mugabe yari afite imyaka 73 y’amavuko, bivuga ko n’ubukwe bwe n’uyu mugore bwabaye afite imyaka 72 y’amavuko.

4. Robert Mugabe yahamije ko yazutse kenshi kurusha Yesu Kristu

Robert Mugabe wagiye anyura mu bihe bikomeye guhera mu bwana bwe, yigeze guhamya ko hari igihe cyagiye kigera agapfa ariko nyuma akaza kuzuka. Urubuga rwa Wikileaks rukunda gushyira hanze amabanga y’ibihugu bitandukanye, rwahamije ko uyu musaza yagiye ahangana kenshi na kanseri y’udusabo tw’intanga, ndetse ikaba yajyaga imuzahaza akajya muri Koma n’ubwo umubiri we wari ufite ubudahangarwa bwatumaga yongera kumererwa neza abantu ntibabimenye.

Ubwo yagiraga imyaka 88, Robert Mugabe mu ijambo yavuze nawe ubwe yarabihamije, aho yagize ati: “Napfuye inshuro nyinshi, aho ninaho naciye kuri Yesu kuko we yapfuye rimwe azuka rimwe ariko njye nagiye mpfa kenshi nkazuka.”

5. Umugore wa Robert Mugabe yabanje kuba umunyamabanga we, aza no kuba ihabara rye

Grace Marufu yahoze ari umunyamabanga wa Perezida Robert Mugabe, ndetse aza no kuba ihabara rye mu ibanga rikomeye, mu gihe undi mugore wa Robert Mugabe yari arembejwe na Kanseri naho undi mugabo w’umupilote wari warashakanye na Grace we yakoreraga hanze ya Zimbabwe, biza kurangira Perezida yegukanye umugore w’abandi. Nyuma umugore wa mbere yaje gupfa, hanyuma Robert Mugabe yishakanira n’uyu wari umunyamabanga be ndetse ahita afata izina rya Grace Mugabe, ninawe babanaga kugeza ubwo yatabarukaga.

6. Robert Mugabe yafashije umugore we kubona impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) mu mezi 2 gusa

Muri Nzeri 2014, Grace Mugabe wari umufasha wa Perezida Robert Mugabe, yabonye impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) muri Kaminuza ya Zimbabwe, mu gihe yari amaze amezi abiri gusa atangiye kwiga aya masomo. Ibi yabigezeho abishyigikiwemo n’umugabo we akaba na Perezida w’igihugu cya Zimbabwe; Robert Mugabe, kuko uretse kuba Perezida ninawe wari umuyobozi w’ikirenga wa Kaminuza ya Zimbabwe. Ibi ntibyavuzweho rumwe, kuko abenshi mu bakurikiranira hafi iby’uburezi bavugaga ko byatesheje agaciro iyi Kaminuza.

7. Robert Mugabe yanyazwe impamyabumenyi yari yaragiye ahabwa n’abantu batandukanye

Robert Mugabe agitangira kwinjira muri Politiki, yagiye ashimwa cyane ndetse ahemberwa guharanira uburenganzira bwa muntu, guharanira iterambere, kurwanya inzara n’ibindi. Ibi byatumye ahabwa impamyamumenyi z’icyubahiro (Honorary Degrees) ariko nyuma Kaminuza zitandukanye zagiye zizimuha kimwe n’indi miryango ikomeye, baza kubimunyaga ndetse babitesha agaciro bamushinga guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

8. Kuri we, abaryamana bahuje igitsina barutwa n’imbwa n’ingurube

Perezida Robert Mugabe, niwe mukuru w’igihugu cyo muri Afrika ugaragaza ko arwanya yivuye inyuma iby’abaryamana bahuje igitsina, ndetse ntawahirahira muri Zimbabwe anagerageza kwerekana ko ari umutinganyi. Mugabe yavuze ko abaryamana bahuje igitsina, kuri we abona barutwa n’imbwa ndetse n’ingurube, bakaba bakwiye guhabwa akato no kwamaganwa. 

9. Perezida Robert Mugabe yasabye Barack Obama ko bashyingiranwa bakabana

Perezida Robert Mugabe yasabye Perezida Barack Obama ko bashyingiranwa, ibi akaba yarabivuze nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga muri Amerika rwari rwemeye guha uburenganzira abashaka gushyingiranwa bahuje igitsina.

Perezida Mugabe wari uzwiho kwanga urunuka no kurwanya yivuye inyuma abaryamana bahuje igitsina (abagabo ku bagabo cyangwa abagore ku bagore), yatangarije ibi kuri Radio y’igihugu cya Zimbabwe, maze asobanura impamvu yavuze aya magambo, agira ati: "Nafashe icyemezo nyuma y’uko Perezida Obama yemeye guha uburenganzira abahuje igitsina ngo babe bashyingiranwa, agashyigikira ubutinganyi... Nzajya i Washington mpfukame imbere ya Obama musabe kumbera umugeni."

Robert Mugabe w’umukiristu yagiye avuga ko atiyumvisha uburyo abantu bakora urukozasoni rw’ibyangwa n’amaso y’Imana, bagatatira igihango cya Kristu bakora nk’ibyabaga muri Sodoma. Yagiye avuga ko Amerika iyobowe n’abasenga Satani ari nabo bazanira isi umuvumo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...