AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

ICC yirinze guperereza kuri Amerika ibwirwa ko n’ akizere yari ifitiwe karayoyoka

ICC yirinze guperereza kuri Amerika ibwirwa ko n’ akizere yari ifitiwe karayoyoka
13-04-2019 saa 19:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1499 | Ibitekerezo

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwanze ubusabe bw’umushinjacyaha mukuru waryo bwo gukora iperereza ku bivugwa ko ari ibyaha by’intambara byakorewe muri Afghanistani.

Basobanura icyemezo cyabo, abacamanza b’uru rukiko rwa ICC bavuze ko hari umutekano mucye ndetse no kuba nta bushake bwo gufasha iryo perereza buri muri Afghanistani.

Ni icyemezo cyishimiwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko ari "intsinzi mpuzamahanga ikomeye", ariko umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bwa muntu wakinenze.

Iki cyemezo gifashwe hashize icyumweru Amerika ikuyeho uruhushya rwo kujya muri icyo gihugu rwa Fatou Bensouda, umushinjacyaha mukuru wa ICC. Amerika ntabwo ari kimwe mu bihugu binyamuryango bya ICC.

Byatekerejwe ko icyo cyemezo cy’Amerika cyatewe n’ubusabe bwa Madamu Bensouda bwo gukora iperereza ku bishobora kuba ari ibyaha byakozwe n’abasirikare b’Amerika muri Afghanistani.

Basobanura icyemezo cyabo bahuriyeho nta n’umwe uvuyemo, abacamanza batatu ba ICC bo mu rugereko rubanziriza urubanza bavuze ko iperereza nk’iryo "ritagera ku nyungu z’ubutabera".

Perezida Trump yavuze ko ari intsinzi "atari gusa kuri aba bakunda igihugu, ariko no ku butegetsi bwubahiriza amategeko".

Mu itangazo rye, yavuze ko urukiko rwa ICC "rutemewe n’amategeko" ndetse avuga ko rwajyaga guhura n’"igisubizo cyihuse kandi gifite ingufu" iyo ruramuka rugerageje gucira imanza abaturage b’Amerika cyangwa inshuti zayo.
Umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko kwanga ko iryo perereza rikorwa ari "ugutererana bikomeye abakorewe ibyaha"icyemezo uyu muryango uvuga ko "kizagabanya ukwizerwa kwari gusanzwe gucyemangwa k’uru rukiko".

Biraj Patnaik wo muri Amnesty international yavuze ko icyemezo cya ICC kibonwa nko "kuganzwa n’ibikangisho by’Amerika".

Abashinjacyaha ba ICC bari bamaze imyaka irenga 10 biga ku bivugwa ko ari ihohotera ryakozwe n’impande zose mu makimbirane amaze igihe abera muri Afghanistani.

Gukurikirana ku mugaragaro ibishobora kuba ibyaha, byatangiye mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka wa 2017.
BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...