AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Eritrea : Basutse amarira menshi ku kibuga cy’indege nyuma y’imyaka 20 batabonana -AMAFOTO

Eritrea : Basutse amarira menshi ku kibuga cy’indege nyuma y’imyaka 20 batabonana -AMAFOTO
19-07-2018 saa 18:34' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 9711 | Ibitekerezo

Indege ya Ethiopian Airlines yatangije urugendo hagati ya ya Addis Ababa na Asmara muri Eritrea nyuma y’intambara yo mu mwaka w’1998 kugeza mu 2000 yashyamiranyije Eritrea na Ethiopia, bikaba byari byaratumye hari abari bamaze imyaka 20 batabonana n’abavandimwe babo. Kongera kubonana, byatumye basuka amarira atagira ingano.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018 nibwo urugendo rwa mbere rw’indege za Ethiopian Airlines rwatangiye hagati ya Addis Ababa na Asmara .Abagenzi bajya Asmara bari benshi ku buryo imyanya yabaye micye kuko abagenzi bari benshi bifuza guhura n’abavandimwe babo batandukanyijwe n’intambara.

BBC ivuga ko abagenzi bari mu ndege bakoze urugendo rw’isaha baririmba bafite indabo za roza mu ntoki kandi banywa akavinyo nk’ikimenyetso cy’ibyishimo. Umunyamakuru wo muri Eritrea witwa Addisalem Hadigu wari umaze imyaka 16 yaratandukanyijwe n’umuryango we, yongeye guhura n’abakobwa be b’impanga, Asmera na Danait baherukanaga muri 2002 bakiri abangavu. Hadigu yari yarasigaye muri Ethiopia ubwo ibihugu byombi byacaga umubano hagati yabyo.

Addisalem Hadigu yahuye n’abakobwa be baherukanaga bakiri bato

Aha Addisalem Hadigu yari kumwe n’umwe muri aba bakobwa be mbere yo gutandukanwa n’intambara

Uyu munyamakuru yahuye n’abakobwa be b’impanga kuri uyu wa Gatatu ubwo indege yari ibazanye yageraga Asmara aho yari yabategerereje. Yabwiye umunyamakuru wa BBC ko kuva yatandukana n’abana babe na nyina yumvaga ameze nk’umupfu ugenda ahagaze.

Mbere y’uko umubano wongera gusubira mu buryo hagati y’ibihugu byombi, umuntu washakaga kujya Asmara mu ndege avuye Addis Ababa byamusabaga kubanza guca muri Saoudi Arabia cyangwa guca i Khartoum muri Sudani cyangwa nanone agaca muri Cairo mu Misiri nyamara ibi bihugu bihana imbibi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA