AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ebola muri Uganda : 3 bamaze kwandura 7 bafite ibimenyetso byayo

Ebola muri Uganda : 3 bamaze kwandura 7 bafite ibimenyetso byayo
13-06-2019 saa 13:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 635 | Ibitekerezo

Icyorezo cya Ebola gituma umurwayi ava amaraso ahantu hose hari umwenge nyuma y’ uko cyongeye kugaragara Uganda kigahita umuntu umwe, byamaze gutangazwa ko cyamaze kugera mu 3, mu gihe abandi 7 bafite ibimyenyetso byacyo.

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima OMS kuri uyu wa Kabiri nibwo ryemeje ko muri Uganda mu karere ka Kasese hagaragaye umurwayi wa Ebola. Ni umwana w’ imyaka 5 wahise anitaba Imana.

Uyu mwana yasize yanduje abantu barimo barumuna be batatu na nyirakuru nawe wamaze gupfa. Abamaze kwandura bose bajyanywe ku bitaro bya Bwera, aho bashyizwe mu kato mu rwego rwo kwirinda ko banduza abandi baturage.

Minisitiri w’ Ubuzima muri Uganda, Dr Jane Ruth Aceng, yavuze ko hari abarenga barindwi bakekwaho ebola barimo abagore babiri, abagabo babiri, uruhinja rw’ amezi 6 bavuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Dr Aceng ati “Hari Abanya-uganda babiri badafite aho bahuriye n’ iyi miryango yombi ariko bagaragaje ibimenyetso bya Ebola. Ibyo biratuma tugira barindwi bakekwaho ebola na batatu byamaze kwemezwa ko bafite ebola”.

Minisitiri Dr Aceng avuga ko bagabanyije ibyago byo kwandura kuko abamaze kwandura n’ imiryango yabo bari kwitabwaho by’ umwihariko.
Minisiteri y’ Ubuzima muri Uganda yavuze ko igiye gukingira abandi bavuzi biyongera 700 bakingiwe umwaka ushize.

Bikekwa ko ebola yongeye kwaduka muri Uganda yaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Mu karere ka Kasese kabonetsemo iyi ebola, abaturage bagiriye inama yo kwirinda guhurira ahantu hamwe ari benshi nko mu matsinda cyangwa mu nama.

Ebola muri Kongo

Imibare y’ Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko abantu 2000 bo muri Kivu y’ amajyaruguru ahitwa Ituri bamaze kwandura ebola, muri bo 1357 barapfuye kuva muri Gicurasi 2018.

Uturere twa Uganda dufite ibyago byo kwandura ni Kabarole, Bunyangabu, Bundibugyo na Ntoroko.

Ebola iterwa na virusi yandurira mu matembabuzi avuye ku muntu ufite iyi virusi.

Kugeza ubu Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda ivuga ko nta murwayi wa ebola uragaragara ku butaka bw’ u Rwanda.

Virusi ya Ebola ikunze kugaragara muri Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Muri ibi bihugu hashobora gushira imyaka itanu nta murwayi wa ebola ugaragaye, mu kindi gihe ukumva iyi virusi yongeye kugaragara.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA